00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido mu nzira zo kumurikira album ye ‘5Ive’ i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2025 saa 12:20
Yasuwe :

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido uri mu rugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane bizenguruka Isi aho ari kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘5Ive’, ageze kure ibiganiro byo gutaramira abakunzi be b’i Kigali mu Ukuboza 2025.

Amakuru IGIHE ifite ni uko abareberera inyungu za Davido bamaze iminsi mu biganiro n’umwe mu basanzwe bategura ibitaramo i Kigali ndetse banamaze kumwoherereza amasezerano y’imikoranire ku buryo yabafasha gutegura iki gitaramo.

Nyuma yo kwakira aya masezerano ndetse bakagirana ibiganiro by’imikoranire, barangije impera z’icyumweru gishize bemeranyije ingingo zose ziyagize ndetse byari byitezwe ko ku wa 21 Nyakanga 2025, baba bamaze gushyira umukono ku masezerano.

Davido ushobora gutaramira i Kigali nta gihindutse, ari mu bitaramo nk’ibi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabitangiriye i Los Angeles ku wa 11 Nyakanga 2025, akazabirangiriza Atlanta ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Iyi album Davido ateganya kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Igaragaraho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.

Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya Oma Baba Olowo yasohotse mu 2012, A Good Time yasohotse mu 2019, A Better Time yasohotse mu 2020 na Timeless yasohotse mu 2023.

Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Isurukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.

Davido mu nzira zo kumurikira album ye ‘5Ive’ i Kigali
Davido yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages