00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido, Burna Boy, Rema, Ayra Starr na Tyla bashyizwe kuri album y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 June 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’, ryatangije album yihariye y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izaba iriho indirimbo zitandukanye z’abahanzi baturutse hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kwizihiza iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Bitandukanye n’indi myaka yabanje aho igikombe cy’Isi wasangaga gifite indirimbo yacyo, kuri ubu hemejwe hazifashishwa album yahuriweho n’abahanzi batandukanye barimo abo muri Afurika nka Davido, Burna Boy, Rema, Ayra Starr na Tyla.

Iyi album y’indirimbo 19 zizaniyongera nkuko babitangaje igamije guhuza umuziki n’umupira w’amaguru binyuze mu bahanzi bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo “Goals” yahuriyemo abarimo Lisa, Anitta na Rema, “Game Time” yakozwe na Future afatanyije na Tyla, “Illuminate” ya Jessie Reyez na Elyanna, “Echo” ya Daddy Yankee na Shenseea, “Por Ella” ya Los Angeles Azules na Belinda.

Hari kandi “Three Nations” ya 21 Savage, Nata Cano na French Montana, “No place like home” ya Major Lazer, Nelly Furtado na Davido, “In The Stars” yakozwe n’itsinda The Rolling Stones.

Izindi ndirimbo zatangajwe zirimo “Show Me” ya Ayra Starr na Latto, “Mi Mexico Lindo” ya Alejandro Fernández, “Blessings” ya Stormzy, Fridayy na Angel, “Energy” ya Ava Max na BIA, “Lighter” ya Jelly Roll na Carín León.

“Siir Siri” ya Nora Fatehi, Vegedream na Sanjoy, “Partidazo” ya Danny Ocean, “Champion” ya IShowSpeed, “Love Always Win” ya Shaggy, Cimafunk na Zema, ndetse na “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy.

FIFA yatangaje ko iyi album izakomeza kongerwamo izindi ndirimbo mu minsi mike isigaye mbere y’uko iri rushanwa ritangira ku wa 11 Kamena 2026.

FIFA yashyize hanze urutonde rw'indirimbo 19 zigize album y'igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages