Davido yavuze ko yaba umugabo cyangwa umugore, buri wese akwiye kugira amafaranga ye yihariye kugira ngo abe afite umutekano mu bijyanye n’imari.
Ibi yabigarutseho ubwo yari yatumiwe muri The Uncut Podcast, aho yabajijwe niba abona ko umugore ashobora kugira konti ya banki uwo bashakanye atazi.
Davido yasubije ko nta kibazo abibonamo, ahubwo ko icyo gitekerezo gikwiye no kureba impande zombi.
Yagize ati “Yego, ntekereza ko ari byiza. Ntekereza ko bakwiye kubikora kuko utamenya ibizaba. Ndamutse menye ko umugore wanjye afite konti ya banki y’ibanga, ntabwo byandakaza. Ntekereza ko buri wese akwiye kugira iye.”
Davido yavuze ko kugira ubwisanzure mu bijyanye n’imari ari ingenzi, kuko nta muntu ushobora kumenya uko ejo hazaba hameze.
Yasobanuye ko abagabo n’abagore bakwiye kuba biteguye mu bijyanye n’amafaranga ndetse bakagira ubushobozi bwo kwibeshaho igihe ibintu byaba bihindutse mu buryo batari biteze.
Uyu muhanzi yashimangiye ko kugira umutungo cyangwa amafaranga umuntu ashobora kugenzura ku giti cye bifite akamaro no mu mibanire y’abashakanye.
Yongeyeho ko buri muntu akwiye kugira konti ye bwite, yaba yarashatse cyangwa atarashaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!