Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Darryl Vega umenyerewe mu biganiro kuri YouTube.
Davido yagaragaje ko n’iyo atari gukora umuziki, byanze bikunze yari kuba mu ruganda rw’imyidagaduro kuko yari kuba umukinnyi wa filime ndetse ko ari ibintu ashoboye.
Yagize ati “Nshobora gukina filime kandi neza, mfite n’amashusho y’indirimbo nakinnyemo filime nka Jowo na Nwa Baby. Ni ibintu mbona nakora”.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ashaka no gushora amafaranga muri Sinema.
Ati “Ngiye gushora amafaranga muri filime zitandukanye muri uyu mwaka. Nzakorana na Dammy Twitch usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo zanjye. Dufite ibitekerezo bya filime z’uruhererekane”.
Davido yakomeje avuga ko abona uruganda rwa Sinema muri Afurika ruri gusubira inyuma kubera ikibazo cy’amafaranga, bityo ko ashaka kurwinjiramo kugira ngo atange umusanzu we.
Atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora album ya gatanu yise ‘5ive’ iriho indirimbo zigezweho nka ‘Funds’, ‘Be There Still’ n’izindi.
Ni mu gihe Davido yinjiye muri sinema, yatera ikirenge mu cy’abandi bahanzi nyafurika basigaye bakina filime barimo na Tiwa Savage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!