00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido agiye kwinjira mu ruganda rwa Sinema

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 20 April 2025 saa 06:58
Yasuwe :

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria wanubatse izina ku rwego mpuzamahanga, yahishuye ko agiye kwinjira muri Sinema aho azajya akina filime ndetse anashore amafaranga mu kuzitunganya.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Darryl Vega umenyerewe mu biganiro kuri YouTube.

Davido yagaragaje ko n’iyo atari gukora umuziki, byanze bikunze yari kuba mu ruganda rw’imyidagaduro kuko yari kuba umukinnyi wa filime ndetse ko ari ibintu ashoboye.

Yagize ati “Nshobora gukina filime kandi neza, mfite n’amashusho y’indirimbo nakinnyemo filime nka Jowo na Nwa Baby. Ni ibintu mbona nakora”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ashaka no gushora amafaranga muri Sinema.

Ati “Ngiye gushora amafaranga muri filime zitandukanye muri uyu mwaka. Nzakorana na Dammy Twitch usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo zanjye. Dufite ibitekerezo bya filime z’uruhererekane”.

Davido yakomeje avuga ko abona uruganda rwa Sinema muri Afurika ruri gusubira inyuma kubera ikibazo cy’amafaranga, bityo ko ashaka kurwinjiramo kugira ngo atange umusanzu we.

Atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora album ya gatanu yise ‘5ive’ iriho indirimbo zigezweho nka ‘Funds’, ‘Be There Still’ n’izindi.

Ni mu gihe Davido yinjiye muri sinema, yatera ikirenge mu cy’abandi bahanzi nyafurika basigaye bakina filime barimo na Tiwa Savage.

Davido agiye kwinjira mu ruganda rwa Sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .