00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido agiye gutanga Miliyoni 250 Frw zo gufasha imfubyi

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 20 February 2024 saa 08:48
Yasuwe :

David Adeleke uzwi nka Davido yavuze ko we n’umuryango David Adeleke Foundation, bamaze gutegura miliyoni N300 (Miliyoni 250Frw), zigomba guhabwa ibigo by’imfubyi muri Nigeria.

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gutanga aya mafaranga nk’umusanzu ngarukamwaka ku gihugu cye, kandi ko amakuru y’uburyo azatangwamo azatangazwa ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Ati “Njyewe n’umuryango wanjye, tugiye gutanga miliyoni N300, ku bigo by’imfubyi biherereye mu bice bitandukanye bya Nigeria, nk’umusanzu ngarukamwaka ku gihugu cyanjye. Uburyo azatangwamo ni ejo.”

Si ubwa mbere Davido atanze umusanzu wo gufasha imfubyi, kuko mu 2023 yatanze miliyoni N237, naho mu 2022 agatanga akitanga Miliyoni N250.

Davido agiye gutanga Miliyoni 250 Frw zo gufasha imfubyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages