00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga yatumye Danny Vumbi asubira ku cyo yanze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 January 2020 saa 04:53
Yasuwe :

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yari yararahiye ko atazongera kugira umuntu umufasha muri muzika aba bazwi nka ba “Manager” ariko ifaranga yahawe na Sosiyete yitwa KIKAC ryatumye yisubiraho.

Danny Vumbi wamenyekanye mu itsinda rya The Brothers ariko rikaza gusenyuka, yavuze ko akiri kumwe na bagenzi be babiri (Victor Fidèle na Ziggy 55) , hari umuntu bakoranye wari ugamije kureberera inyungu zabo ariko ntibyagenda neza.

Nyuma yo gutenguhwa, uyu mugabo ngo yahise ahurwa kongera gukorana n’aba bantu baba bareberera inyungu z’abahanzi. Gusa mu minsi mike ishize, yaje guhindukira ku cyo yari yariyemeje kubera amafaranga.

Mu 2011 nibwo itsinda rya The Brothers ryasenyutse, buri wese ayoboka inzira ye.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ni Danger, Abana babi n’izindi, yagize ati “Twigeze kugira ba “manager” nyuma ntitwumvikana, binshyiramo akantu ko gutuma nzinukwa kuba hari umuntu twakorana. Hari benshi twagiye tuganira ariko ntitwemeranya imikorere. KIKAC baranyegereye twemeranya uko twakorana buri wese icyo ashaka yarakibonye bituma nemera.”

Danny Vumbi avuga ko ibyo yasabye ngo asinyane na bo amasezerano yabibonye, abajijwe ibyo aribyo yavuze ko biri mu masezerano kandi azaganirwaho mu kiganiro n’abanyamakuru bateganya mu minsi iri imbere.

Gusa yahishuye ko hari umubare w’amafaranga yahawe kugira ngo yemere kwinjira muri KIKAC asanzemo Mico The Best umazemo umwaka urenga.

Hari amakuru yavugaga ko Bruce Melodie nawe yaba ari mu nzira zo kwinjira muri iyi nzu, gusa we yavuze ko nta biganiro birabaho.

Ati “Erega akazi ni akazi, ni ugukorana. Iyo wumvikanye n’umuntu ukabona arashaka kugufasha ibyo ushaka kugeraho murumvikana. Uwo ariwe wese wagaragaza ko yiteguye kumfasha kugera ku byo nshaka nagenda tugakorana rwose.”

Mico The Best ubarizwa muri KIKAC aherutse gutangiza ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda kwirinda indwara y’igituntu, aho abahanzi batandukanye bamwiyunzeho, bagashyigikira iyi ntambwe ateye.

Ikiganiro cya Danny Vumbi na Bruce Melodie bavuga ku mikoranire na KIKAC

Danny Vumbi ashyigikiye Mico The Best babana muri KIKAC
Danny Vumbi na Bruce Melodie bari bitabiriye umuhango wo kumurika umushinga wa Mico The Best

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages