00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yategetswe n’Urukiko gutanga indezo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 July 2023 saa 10:16
Yasuwe :

Nyuma y’igihe umuraperi Ntakirutimana Danny [Danny Nanone] ajyanywe mu nkiko n’uwo babyaranye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse uyu muhanzi gutanga indezo ndetse no kwiyandikishaho umwana.

Mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi icumi (10,000Frw) atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Danny Nanone yaherukaga kwitaba uru rukiko ku wa 29 Kamena 2023 yemera ko umwana ari uwe ndetse afite inyemezabwishyu z’uko ajya yishyurira umwana ishuri.

Umugore wabyaranye na Danny Nanone we yasabaga Urukiko ko rwategeka uyu muraperi kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y’ibihumbi 150Frw buri kwezi hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80Frw cyane ko umwana yiga mu ishuri ry’ibihumbi 150Frw.

Danny Nanone yategetswe n'Urukiko gutanga indezo y'ibihumbi 100Frw buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages