00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yashyize hanze EP, Riderman, Tom Close na Ish Kevin bakora mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 March 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Nk’uko bisanzwe twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.

Danny Nanone yashyize hanze EP…

Umuhanzi Dany Nanone yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP), iriho indirimbo esheshatu zirimo ubutumwa butandukanye yaba ubwe bwite n’ubw’urukundo.

Iyi EP Dany Nanone yayise “112”. Danny Nanone yabwiye IGIHE ko yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader.

Iyi EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Amadosiye” yahuriyemo na Monk E., Kagurano Rwimo na Indatwa n’Abarerwa, ‘“So Far” yakoranye na Ella Rings, “Ihame”, “Mosondyo, “Nanone” n’iyo yise “Ahazaza” yahuriyemo na Magna Romeo uri mu basore bagezweho.

“Uwo Kwizerwa” - Isaac Mudakikwa

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Isaac Mudakikwa. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba baririmba bavuga ukuntu Imana ari iyo kwizerwa.

Uhumuriza Mudakikwa Isaac ukoresha amazina ya Isaac Mudakikwa mu muziki wo kuramya Imana, ni umwe mu bahanga ariko batajya bavugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambag

“Inkotanyi Turaganje” - Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bihebeye umuziki gakondo, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Inkotanyi turaganje’ aratamo ibigwi by’Ingabo z’u Rwanda.

Ni indirimbo uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yasohoye nyuma yo kubona uburyo u Rwanda rugeramiwe n’amahanga ashaka kurugirira nabi, akarukangisha kurufatira ibihano ruzira gutsimbarara ku mutekano warwo.

“Ambuteyaje” - Riderman

Ni indirimbo nshya y’umuraperi Riderman uri mu bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, aba avuga ukuntu abantu birirwa batega abandi iminsi. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Davydenko, amashusho akorwa na Huggor.

“Ntawadusenya” - Rango King

Ni indirimbo nshya ya Rango King. Uyu muhanzi ubusanzwe aririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihumuriza Abanyarwanda. Avuga ko yigeze no gukora izindi zisanzwe.

Ati “Hari nk’iyo nakoranye na Amag The Black yitwa Ikibahima, n’indi nakoranye na P Fla yitwa Umuhanda”

Avuga ko iyi nshya yise “Ntawadusenya” itaka igihugu, yibutsa n’abandi batari Abanyarwanda aho u Rwanda rugeze n’ubutwari bw’Abanyarwanda.

“Agaca” - Tom Close Ft Jay C & Khalfan Govinda

Ni indirimbo Tom Close yahuriyemo na Jay C na Khalfan Govinda. Aba bahanzi baba bavuga ukuntu abantu batega abandi iminsi, bakagaragaza ko kubaho kw’imishwi atari impuhwe z’agaca.

“Run No More” - See Muzik

Umuhanzi See Muzik uri mu bo guhangwa amaso, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Run No More”. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aba agaragaza ukuntu Imana ariyo abantu bakwiriye guhanga amaso.

“Dreams” - AY Ft. Real Roddy

Ni indirimbo nshya ya AY na Real Roddy aho aba basore baba baririmba ku rukundo. Baba bagaragaza ukuntu umuntu akunda undi urukundo akamwimariramo.

“Gatatu” - Pamaa Ft. Li John

Ni indirimbo nshya y’abavandimwe Pamaa na Li John. Baba baririmba ukuntu abakobwa bamwe babeshya abasore ko babihebeye, bashaka kubakuramo amafaranga, mu gihe abadafite ifaranga baba babona barashobewe.

“Urw’agahararo” - Yampano ft. Marina

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Yampano ndetse na Marina. Baba bagaruka ku rukundo rw’uburyarya abantu bashobora gukundana, buri umwe yibaza niba undi amukunda by’ukuri.

“N’uyu” - Muchoma Mucomani

Ni indirimbo yaciye igikuba mbere yo kujya hanze aho Muchoma yagaragaye yambika impeta Aisha umaze kumenyekana kuri Youtube, bamwe bagakeka ko ari ukuri kandi baratebyaga.

“Rwanda” - Ish Kevin Ft. Kivumbi King, KidFromKigali, Bulldogg & B-Threy

Ish Kevin yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda’ yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bulldogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.

Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n’Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

“Follow” - Loud Sound Music feat Logan Joe & Angell Mutoni

Ni indirimbo Loud Sound Music yahurijemo abahanzi Logan Joe na Angell Mutoni. Baba bataka umukobwa bavuga ukuntu ubwiza bwatuma umuntu amukurikira.

“Indeba” - INKI

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi INKI. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba arahira. Iyi ndirimbo yanditswe na Muyango usanzwe ari se wa INKI ndetse n’uyu muhanzi ubwe.

“Rich” - Arnaud Gray Feat. KidFromKigali & Ish Kevin

Ni indirimbo nshya ya Arnaud Gray na KidFromKigali ndetse na Ish Kevin. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ukuntu buri wese akora cyane, ashaka ubukire kugira ngo ejo hazaza habo bazabe heza.

“Ishene” - Eesam ft Mr Kagame & Dj Ella

Ni indirimbo nshya ya Eesam, Mr Kagame ndetse na Dj Ella. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bavuga uko umuntu ashobora gukunda umuntu akamera nk’uwamushyize mu gifungo. Mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Green Vibee na BoB Pro.

“Runaway” - Iddo WurLd

Umuhanzi nyarwanda Iddo Wurld (uzwi kandi nka BlackMan) yongeye kugaruka n’indirimbo nshya yitwa “Runaway”, iri mu njyana ya Afro-fusion, aho yinjira cyane mu buzima bw’urukundo rw’abahanzi cyangwa ibyamamare.

Iddo Wurld yerekana amarangamutima, imbogamizi, n’urukundo ruherekeza ubwamamare n’imibanire y’abakundana.

Muri “Runaway,” aririmba ku buryo ibyamamare bikunze gufatwa nk’abacancuro batazigera bakunda umuntu umwe by’ukuri. Binyuze muri iyi ndirimbo, arwanya iyo myumvire, yerekana urukundo rwimbitse kandi ruzira uburyarya.

“Runaway” yatunganyijwe na Kina Beat, umwe mu batunganya umuziki babigize umwuga, naho amashusho yayo atunganywa na Director Cesh.

Indirimbo zo hanze…

“Taxi Driver” - Joeboy

“Your Side” - Ka Keza

“Woman to Woman” - Simi

“Big Connection” - Yemi Alade

“Commitment” - Craig David & Tiwa Savage

“Younger And Hotter Than Me” - Selena Gomez, benny blanco

“Lost Your Faith” - Ava Max

“Just Us” - Jack Harlow feat. Doja Cat


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .