Hari hashize igihe kinini atumvikana mu ruhando rwa muzika, none agarutse mu ndirimbo nshya yise "Akandiko" ari kumwe na Riderman, indirimbo yamwinjije ku mugaragaro muri Studio Ibisumizi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Da Queen yavuze ko ubu yasinyanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki y’Ibisumuzi, iyoborwa n’uyu muraperi Riderman bakoranye indirimbo.
Da Queen avuga kandi ko agarukanye ingamba nshya zo kutazongera kubura mu ruhando rwa muzika.
Da Queen ni umwe mu baraperi b’igitsina gore bagaragaje imbaraga mu muziki w’u Rwanda; yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Umukino w’Ikarita" n’izindi.
Akandiko, indirimbo nshya ya Da Queen:



















TANGA IGITEKEREZO