00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyogere wo mu ‘Ishyaka ry’Intore’ ari mu myiteguro y’ubukwe na Shakira wo mu itsinda rya J-Sha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 August 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Cyogere Edmond wo mu Itorero Ishyaka ry’Intore, ari mu myiteguro y’ubukwe na Shakira wo mu itsinda rya J-Sha yari amaze iminsi areberera inyungu.

Nubwo bimaze igihe bivugwa ko uyu musore ari mu rukundo n’iyi nkumi, mu minsi ishize Cyogere yaratunguranye asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’uyu mukobwa, aca amarenga ko ibyavugwaga ari impamo.

Mu kiganiro ISIBO Radar, Cyogere yemeje ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, ariko asaba ko abanyamakuru ko babaha umwanya kuko mu minsi ya vuba azabatumira mu birori.

Ati “Mwakwihanganye ko atari cyera tukabatumira, ni byo birahari ariko mwihangane tuzabatumira kandi rwose muzaba muhari.”

Ibi uyu musore yongeye kubishimangira mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yahamije ko hari imyiteguro arimo kandi ko mu minsi ya vuba abantu bazabona amakuru arambuye.

Itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa b’impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, binjiye mu muziki w’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2023, basohora indirimbo yabo ya mbere yitwa “Mabukwe”.

Aba bakobwa bize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, bamaze igihe bafashwa na Cyogere Edmond mu bijyanye n’ubujyanama mu buhanzi bwabo.

Mu mwaka ushize, ubwo baheruka gushyira hanze indirimbo nshya, basohoye iyitwa “Faya” bakoranye na Kenny Sol ndetse na “Do It” bakoranye na Andy Bumuntu.

Cyogere asanzwe ari Intore mu itorero Ishyaka ry'Intore
J-Sha ni itsinda ry'inkumi z'impanga zize umuziki mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki
Cyogere ari mu myiteguro y'ubukwe na Shakira wo mu itsinda rya J-Sha amaze igihe abereye umujyanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages