00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyarangiye benshi batabishaka: Ibyaranze igitaramo cya King James muri BK Arena (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2026 saa 07:39
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, habaye igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane ko amatike yose yashize mu minsi itatu, bituma hashyirwaho umunsi wa kabiri w’igitaramo.

King James yinjiye mu muziki mu 2006, ahereye ku ndirimbo yise ‘Ni Wowe Nkunda’ gusa ntiyahise amenyekana.

Indirimbo yise ‘Intinyi’ yasohoye mu 2009 ni yo yamugize ikimenyabose mu muziki nyarwanda.

King James yabaye umuhanzi utarakunze gukora wenyine kuko yakunze gukorana n’abahanzi batandukanye biganjemo abaraperi. Yakoranye indirimbo n’abari bagize itsinda rya Tuff Gangs barimo Jay Polly, Fireman, Bull dog na P Fla.

Yakoranye kandi indirimbo na Riderman, bise Ijoro ryiza.

Yanakoranye kandi n’abahanzi barimo Knowless mu ndirimbo bise Nahise mbimenya nubwo itamenyekanye cyane. Yanahuriye mu ndirimbo yo kwamamaza na Meddy na The Ben, bise ‘Wiceceka’.

Mu bahanzi bo muri iki kiragano gishya, yakoranye indirimbo na Ariel Wayz, Zuba, Chris Eazy, Juno Kizigenza, Mutima, Manick Yani.

Ku wa 31 Werurwe 2012, King James yashyizeho agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye ibihembo bine mu ijoro rimwe mu bihembo bya Salax Awards.

Icyo gihe yabaye umuhanzi w’umwaka, agira album nziza y’umwaka, ahiga abandi mu njyana ya R&B, anatwara igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka.

Muri uwo mwaka kandi King James yaje no kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars.

Kugeza ubu, King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gusohora album nyinshi. Amaze gushyira hanze zirindwi ari zo: Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze Neza, Urukundo ndetse n’iyo yise Ubushobozi.

Ni umwe mu bahanzi badatinya gukora mu njyana runaka kuko kugeza none afite indirimbo zirenga 100 yakoze mu njyana zitandukanye nka R&B, Zouk, Gakondo, Reggae, Afrobeat, Rumba n’izindi.

Uretse umuziki kandi uyu muhanzi afite ibikorwa by’ishoramari birimo Alimentation ye yise ’Mango Super Market’ iherereye i Nyamirambo ndetse na Bikono Retreat, inyubako iri mu Karere ka Rutsiro ifasha abashaka kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Kurikira uko igitaramo cyagenze:

Saa 00:21: Igitaramo kirapfundikiwe

Nyuma y’iminota myinshi y’imbaraga, King James yapfundikiye umunsi wa mbere w’igitaramo cye, yibikira imbaraga azakoresha ku munsi wa kabiri nubwo abitabiriye bagaragaje ko batashye badashize ipfa bitewe n’uko bifuzaga ko igitaramo cyakomeza.

Abazitabira umunsi wa kabiri barahishiwe

Ubwo King James yashyiraga amatike ku isoko y’igitaramo cye, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukoreye igitaramo muri BK Arena ubashije kugurisha amatike yose agashira kandi mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Ibyo byatumye uwari wateguye igitarmo cy’umunsi umwe cyangombaga kuba tariki ya 1 Kanama 2026, yiyemeza kongeraho umunsi wa kabiri kuko hari abakunzi be benshi bagaragazaga ko batabashije kugura amatike kandi bifuza kuzitabira.

King James yahise yumva ibitekerezo byabo, ashyiraho umunsi wa kabiri uzaba ku wa 2 Kanama 2026.

Ku munsi wa mbere yaririmbye indirimbo zitarenze 40 mu ndirimbo zirenga 100 uyu muhanzi afite mu gihe amaze akora umuziki.

Biteganyijwe ko amarembo ya BK Arena afungurwa guhera Saa Kumi z’umugoroba.

Kugeza ubu kugura amatike biracyari gukunda kuko hakiri make akiri ku isoko arimo ay’ibihumbi 20 n’ibihumbi 15 Frw.

00:10: Abantu ntibashaka gutaha

Ubwo King James yabwiraga abitabiriye igitaramo cye ko umunsi wa mbere ugiye kugera ku musozo, bahise bamusubiriza rimwe bati “Oya, Oya, rwose, komeza.”

Yahise akomerezaho aririmba indirimbo zirimo Zari inzozi, Buhoro buhoro na Ndagutegereje yasorejeho.

00:01 Umunsi wa mbere wambukiranyije ijoro

Umunsi wa mbere w’Igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, wambukiranyije ijoro kuko twamaze kwinjira ku wa 2 Kanama 2026. Ku mugoroba hari buze gukomeza iki gitaramo ku munsi wacyo wa kabiri.

Ubwo yabonaga ko amasaha yo kwinjira mu munsi mushya ageze, King James yahise aririmba indirimbo yise Umuriro watse, abantu bayibyina nk’aho ari bwo igitaramo kigitangira.

Abitabiriye umunsi wa mbere w’igitaramo cye, bose bahuriza ku kuba King James yaragishyizeho umutima we wose kandi agategura neza ibyo azakora n’abo bazabikorana.

23:50: King James yagarutse ku rubyiniro mu cyiciro cya nyuma

Nyuma y’iminota 15 y’ikiruhuko, King James yagarutse ku rubyiniro mu cyiciro cya nyuma cy’umunsi wa mbere w’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Yaje mu ndirimbo zishyushye zirimo Palapala yinjiriyeho, Biracyaza, Ibare, Ganyobwe n’izindi.

23:35: Shaffy ahawe umwanya

Shaffy ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki muri diaspora, aho asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi mu ndirimbo zirimo Akabanga, Bana yakoranye na Chriss Eazy, Sèrela, Bailando, Jumbe, Sukuma n’izindi zitandukanye.

Kuri ubu ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Uyu mwanya yawufashe mu gihe King James yari afashe akaruhuko gato, mbere yo kwinjira mu gice cya nyuma cy’indirimbo ze z’umunsi wa mbere w’igitaramo cye.

23:25: Bagupfusha ubusa, Nturare utabivuze na Yantumye zanditse amateka…

Indirimbo Bagupfusha ubusa, Nturare utabivuze na Yantumye ziri mu zishimiwe cyane n’abakunzi ba King James. Nubwo ari indirimbo yaririmbye mu gice cya kabiri kandi abantu bamaze gusa n’abananiwe ariko bazishimiye cyane, byongera kugaragaza urukundo Abanyarwanda bamufitiye.

23:15: Mico The Best anyeganyeje inkuta za BK Arena

Umuhanzi Mico The Best ni umwe mu bitwaye neza ku rubyiniro, ubwo yafashaga King James gutarama mu ndirimbo bakoranye bise Umugati.

Bijyanye n’uko ari indirimbo ibyinitse, Mico The Best yasabye abitabiriye igitaramo kubyinana barambura amaboko berekeza iburyo n’ibumoso.

Nyuma y’indirimbo King James yakoranye na Mico The Best, yahise ahamagara Danny Nanone baririmbana indirimbo bise ijanisha.

23:10: Abitabiriye igitaramo ntibananirwa

Ubwo King James uri kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki, yageraga ku ndirimbo ye yise Yebaba, abitabiriye igitaramo cye bose basimbutse bajya ibicu. Nubwo bamaze umwanya munini baririmba kandi bose bahagaze, ubona ko nta n’umwe wigeze ananirwa haba ku bicaye mu myanya yo hejuru n’abari mu myanya y’icyubahiro.

23:00: Manick agiye ku rubyiniro

King James yakunze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye. Bamwe muri bo yagiye abahamagara ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo bakoranye.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yakoranye na Manick bise Akayobe, yahise amuhamagara ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

22:50: King James agarutse ku rubyiniro

Nyuma y’iminota 10 y’ikiruhuko no guhindura imyambaro, King James yagarutse ku rubyiniro. Igice cya kabiri cyatangijwe n’indirimbo ye yise Ndakwizera.

Yahise akomerezaho izindi zibyinitse zirimo Abubu, Icyangombwa n’izindi.

22:40: Abanyamahirwe muri Tenga Promo bahamawe

Nyuma y’uko King James agiye mu kiruhuko cya mbere, abanyamahirwe bakinnye muri tombola ya RRA izwi nka Tenga Promo bahamagawe. Umwe yatsindiye ikibanza giherereye i Kanzenze mu gihe undi yatsindiye imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento azashyikirizwa ku munsi wa kabiri w’igitaramo.

22:35; King James afashe ikiruhuko cya mbere

Nyuma y’amasaha hafi abiri King James ari gutaramira abakunzi be muri BK Arena, mu gitaramo cya mbere cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki, yafashe ikiruhuko cya mbere.

King James amaze kuririmba indirimbo 21 zirimo izo mu bihe bya vuba ndetse n’izo mu myaka yatambutse zirimo Naratomboye, Narashize, Igitekerezo, Ikirezi, Ndagukumbuye, Nta mahitamo, Ese warikiniraga n’izindi nyinshi.

22:10: Ingwatira iri guca ibintu

Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zigenda gake, King James yahise yinjirira mu ndirimbo ziri mu njyana ya Zouk. Yari afite n’ababyinnyi babiri b’abahungu n’abakobwa babiri babyinaga bimwe benshi bazi nk’ingwatira.

Iyo mbyino yahise itangira kubyinwa n’abitabiriye igitaramo aho buri umwe yegeraga mugenzi we begeranye, bagakuba agakweto muri BK Arena.

Indirimbo zo muri iyo njyana King James yaririmbye zirimo Narashize na Poupette.

Igice cya mbere cyasorejwe ku ndirimbo ye yise Igitekerezo, yafashijwemo n’Itorero Inyamibwa mu mbyino za kinyarwanda.

22:05: Nicholas yeretse Abanyarwanda ko akibasha umuziki

King James yahamagaye abahanzi batandukanye ku rubyiniro biganjemo abo bakoranye indirimbo. Icyakora yageze aho ahamagara Nicolas w’Umurundi waririmbye indirimbo yise Nzojya ku gasozi, bafatanya kuyiririmba.

Ruhumuliza James yasobanuye ko impamvu yamuhamaye ngo bayiririmbane ari uko yakuze ayikunda kandi agira amahirwe yo gusanga Nicolas ari mu Rwanda, amusaba ko bazayirimbana na we abimwemerera atazuyaje.

22:01: Yashimiye abafana be

King James ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise Ndagukunda, yanyujijemo amagambo ashimira abafana be ababwira ko abakunda.

Ati “Gusa hari ikintu kimwe nzi ni uko mbakunda 100%.”

Yakomeje agaragariza abafana n’abakunzi be ko abakundira kuba ari bo batuma akomeza gukora ashyizeho umwete.

Ati “Muzi impamvu mbakunda? Ni uko mutuma ngumisha ibirenge hasi.”

21:50: Ariel Wayz ahamagawe ku rubyiniro

King James yageze ku ndirimbo ya 17 mu zo yaririmbye ku cyiciro cya mbere, ahamagara Ariel Wayz baririmbana indirimbo bakoranye bise ‘Ndagukumbuye.

21:35: King James ahamagaye Ishimwe Clement ku rubyiniro

King James yahamagaye Ishimwe Clement ku rubyiniro amucurangira indirimbo zirimo Nta mahitamo?

Iyi ndirimbo ituje cyane, King James yayiririmbye yicaye iruhande rwa Producer Clement wari uri gucuranga Piano.

Bahise bakomerezaho kuririmba izindi ndirimbo ze zituje zirimo Ese warikiniraga na Birandenga.

21:25: Nta mwanya wo kwicara

Abari muri BK Arena, biragoye kubona umuntu wicaye kuko bose bahagurutse ubwo King James yageraga ku rubyiniro, bakomeza kuririmbana indirimbo zitandukanye.

Nubwo indirimbo za King James nyinshi zigenda gake kubera amagambo yuje urukundo azigize, abari muri BK Arena ntabwo bakozwa ibyo kwicara, ahubwo bahisemo kuririmbana nawe indirimbo zose.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yise ubudahemwa, King James yakuyemo ikote kugira ngo akomeze kwitakuma bitamugoye. Yahise akurikizaho indirimbo ye iri mu zakunzwe cyane yise Umugisha.

21:15: King James afashe gitari, mbega umurya w’inanga ngo uraruhura imitima!

Umuhanzi King James ufite ubumenyi mu gucuranga ibikoresho bya muzika birimo gitari na Piano, yageze ku ndirimbo ye yise ‘Ni iki utabona’, yegura gitari, umurya w’inanga uryohera abitabiriye igitaramo cye.

Indirimbo 10 ze za mbere ku rubyiniro zari injyanamuntu, dore ko zari izo gutegura ikibuga no gukurura amarangamutima y’abitabiriye igitaramo cye.

21:00: Yakiriye Zuba ku rubyiniro

King James wari umaze kuririmba indirimbo zigera muri zirindwi wenyine zirimo, Hari ukuntu, Narihannye, Naratomboye na Nzakubona ryari, yageze ku ndirimbo aheruka gukorana n’umuhanzi Zuba, bise Ikirezi, amwakira ku rubyiniro bararirimbana.

Ni indirimbo yanyuze abitabiriye umunsi wa mbere w’igitaramo cye.

Nzakubona ryari yatitije BK Arena

Nyuma y’uko King James aririmbye indirimbo ye ya mbere. Iya kabiri yari ‘Nzakubona ryari’ yakunzwe n’abatari bake mu myaka yo hambere.
Abitabiriye igitaramo cye, bayishimiye cyane ku buryo baririmbanye na we ijambo ku rindi.

Iyi ndirimbo yuje amagambo y’urukundo yakuruye amarangamutima y’abakunzi ba King James, ku buryo yamaze kuyiririmba, hafatwa amasengo 30 yo kumukomera amashyi no kumugaragariza urukundo.

King James yahise akurikizaho indirimbo ituje, nayo yakiriwe bidasanzwe ‘Narihannye’.

Abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, umunyemari Coach Gael, Miss Nishimwe Naomi na Miss Nshuti Muheto Divine, ni bamwe mu bafite amazina azwi bitabiriye igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki. #IGIHEKulture

Saa 20:40: King James ageze ku rubyiniro

Umuhanzi King James ubwo yahamagarwa ku rubyiniro, yinjiranye n’itsinda ry’ababyinnyi benshi babanje kwandika 20 nk’ikimenyetso cy’imyaka ari kwizihiza amaze mu muziki.

Yatunguye abari muri BK Arena kuko indirimbo ya mbere yose yayiririmbye ari mu kirere.

King James yari mu cyuma cyihariye cyamuzamuye mu kirere, ku buryo uko yagendaga aririmba indirimbo ye yise ‘Naratomboye’ cyagendaga kimanurwa, ayirangiza na we ageze hasi.

Saa 20:20: King James aragera ku rubyiniro inshuro eshatu

King James wateguye iki gitaramo mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu miziki, yateganyije kuririmba indirimbo nyinshi mu zo afite ku buryo abazitabira iminsi ibiri y’igitaramo cye bose bazanyurwa.

Ku munsi wa mbere yateganyije ko aririmba mu byiciro bitatu bitandukanye, aho mu cyiciro cya mbere ashobora kuririmba indirimbo ziringa 20, agafata akaruhuko k’iminota mike akagaruka ku rubyiniro aririmba izindi zigera kuri 12 naho icyiciro cya nyuma kiraba kigizwe n’indirimbo icyenda.

Hatagize igihinduka umunsi wa mbere w’iki gitaramo warangirana na Saa Sita n’igice kugira ngo ajye kuruhuka no kwitegura umunsi wa kabiri.

Saa 20:00: King V yahawe umwanya wo kugaragaza impano

Umuhanza ukiri kuzamuka King V yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye mu gitaramo cya King James. Yaririmbye indirimbo ze zirimo iyo yise Christo, Oya, Suwawe na Tatu.

Nyuma ya King V, Dj Arthur yakomeje gususurutsa abitabiriye igitaramo mu gihe bagitegereje ko King James asesekara ku rubyiniro mu cyiciro cye cya mbere.

19:54: Lucky wa RBA na Muyango ni bo bagiye kuyobora igitaramo

Umunyamakuru wa RBA, Nizeyimana Luckman uzwi nka Lucky umenyerewe mu kuyobora ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda, afatanyije na Muyango Claudine ni bo bagiye kuyobora umunsi wa mbere w’igitaramo cya King James wihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Lucky yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko indirimbo ‘Ni Iki Utabo’ ya King James yayifashishije atereta.

Saa 19: 50: Urukuta rwanditseho indirimbo za King James

Muri BK Arena hateguwe icyapa kiriho amazina y’indirimbo za King James, bigoye kumenya umubare wazo. Ni indirimbo yanditse mu myaka 20 amaze ari mu muziki zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Guhera kuri Naratomboye, Umugisha, Kuko turi kumwe, Ndakwizera, Abubu, Akayobe, n’izindi nyinshi uyu muhanzi yakoze zirenga 100, amazina yazo yanditse kuri iki cyapa.

Uretse icyapa cyanditseho amazina y’izo ndirimbo, hari n’abakunzi ba King James bambaye imipira iriho urutonde rw’indirimbo ze.

Abantu bamaze kugera kuri BK Arena, bategereje kwinjira

Nubwo hari ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye biri kubera i Remera harimo imikino ya nyuma yo mu itsinda rya gatatu rya CECAFA Kagame Cup irimo uhuza Rayon Sports na Al Hilal Omdurman FC ugiye kubera muri Stade Amahoro n’ibikorwa bya Waka Fitness muri Zaria Court, abakunzi b’umuziki babukereye.

Saa Kumi n’ebyeri zageze abantu bamaze kuba benshi ku miryango ya BK Arena nubwo bataremererwa kwinjira.

David Bayingana yavuze imyato King James

David Bayingana yasobanuye ko King James ari umuhanzi wihariye kandi ukwiye kuba urugero rwiza ku muntu wese ushaka kuba umuhanzi.

Yagize ati “Ni umuhanzi wihariye, nabyita uba mu Isi ye, agenzura igendera kuri gahunda ze, ntabwo Isi imutegeka ngo agendere ku byayo. Ni nayo mpamvu yihariye. Si umuhanzi wiruka amahanga ashaka abo bakorana, si umuhanzi upfa kubona uko wiboneye. Ni umuhanzi wicara akandika neza kandi azi ibyo yanditse n’abo yandikiye.”

Yashimangiye ko imikorere ya King James yagaragaje ko umuntu ashobora gukora umuziki kandi ntagira ikosa cyangwa imyitwarire itari myiza.

Yemeje ko hari byinshi abahanzi bakiri bato bakigira kuri King James byo kuba abo baribo.

Yasobanuye ko mu ndirimbo za Ruhumuliza James, itajya imuva mu bitekerezo ari iyitwa Umugisha.

Dj Arthur yakumbuje abantu Meddy

Saa Moya zuzuye neza, Dj Arthur yageze ku rubyiniro, asusurutsa abantu bake bari bamaze kwinjira muri BK Arena mu gihe abandi bari bakomeje kugenda binjira buhoro buhoro.

Yacuranze indirimbo ziganjemo iza kera ziganjemo n’iza Meddy usigaye yariyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo yacurangaga izo ndirimbo, abageze muri BK Arena bazamuraga amajwi yabo, bakaziririmba n’amarangamutima menshi.

Weekend yahariwe King James

Tariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026, King James azasusurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 ishize akora umuziki.

Agishyira hanze amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20, nyuma y’iminsi itatu gusa yahise ashira ku isoko, aba Umunyarwanda wa mbere ubigezeho mu bagerageje gukorera muri BK Arena bose. Ibi byatumye yiyongeza undi munsi wo gutaramira abafana be.

Kuri ubu amatike y’umunsi wa kabiri nayo agiye gushira ku isoko.

Ni ibintu bidasanzwe kuko ari we muhanzi rukumbi ubigezeho.

Ubusanzwe abandi byabasabaga gukora iyo bwabaga ngo barebe ko bakuzuza iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10.000 buzuye neza ariko kuri we bisa n’ibyamworoheye cyane kuzuza iminsi ibiri yikurikiranya.

Amafoto: Nzayisingiza Fidele na Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages