Producer Clement usanzwe atunganya indirimbo za Knowless, yanditse kuri Instagram abwira umugore we ko ‘yiyumva nk’aho ibirori by’ubukwe bwabo byabaye ejo hashize’ anamuhamiriza ko mu gihe bamaranye yaryohewe.
Yagize ati “Ndumva ari nk’aho byabaye ejo, isabukuru nziza kuri twebwe. Ndagushimira kuri byose. Ndagukunda Butera Knowless.”
Knowless na Clement basezeranye ku itariki ya 7 Kanama 2016, umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Dr.Joshua Rusine. Bambikaniye impeta mu busitani bwa hoteli Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata.
Ubukwe bwabo bwavuzweho inkuru z’uruhererekane mu itangazamakuru uhereye ku munsi wa mbere ubwo Clement yatunguranye akambika Butera Knowless impeta y’urukundo kandi mu myaka itanu yari ishize bari kumwe barahakanaga ko ‘nta gasamusamu k’urukundo karimo’.
Mu buryo bwatunguranye, Producer Clement yambitse Knowless impeta y’urukundo [fiançailles] kuwa 26 Gicurasi 2016 anamusaba ko amubera umugore nyuma y’amezi abiri bahita basezerana.
Kuwa 22 Ugushyingo 2016 bahise bibaruka umukobwa bahaye izina rya Ishimwe Or Butera.



















TANGA IGITEKEREZO