Uko benshi batunguwe n’inkuru y’umugabo wambitse impeta umugore bafitanye abana batatu ndetse bamaze imyaka umunani babana, ni nako Ntambara Mutoni Jacky yatunguwe bikomeye na Clapton Kibonge.
Mu kiganiro na IGIHE, Clapton Kibonge yemeje ko ubwo yajyaga kwambika impeta umugore we yari yateguye kumutungura amubeshya ko bagiye kwifotoza ifoto bazifashisha bateguza ubukwe bwabo.
Ati “Naramutunguye, nari namubwiye ko ari ugufata ifoto ya ‘Save the date’, ubundi kuri ‘St Valentin’ namuhaye impano y’ikanzu mubwira ko nifuza ko ari yo yazambara tugiye kwifotoza ndanamushuka ngo arifuza ko nazambara gute aba ari we ubishaka. We rero twagezeyo azi ko tugiye kwifotoza ahageze asanga namuteguye.”
Umuhango wo kwambika impeta umugore we, Clapton Kibonge ahamya ko ari ideni yamugiyemo mu gihe biteguraga kubana mu 2018.
Ubwo biteguraga gusezerana imbere y’amategeko, Clapton Kibonge yabwiye IGIHE ko umugore we yamusabye ko yamwambika impeta ariko ubushobozi ntibumwemerere kubikora uko babyifuzaga.
Nubwo atabashije kwambika impeta umugore we mu 2018, Clapton yagendanye iryo deni imyaka umunani kugeza ubwo mu minsi ishize yamutunguye amwambika impeta.
Ku rundi ruhande, Clapton Kibonge utarabashije gukora ubukwe ngo asezerane imbere y’Imana n’umugore we ndetse anakore ibirori byo kumusaba ababyeyi, ari mu myiteguro yo kubikora ku wa 4 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!