Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Clapton Kibonge yavuze ko urugendo rwe mu Bufaransa rwari rugamije ibintu bibiri. Icya mbere cyari ukwitabira iri serukiramuco, mu gihe icya kabiri cyari ugukorerayo filime.
Uretse filime ‘Identity’ yakozwe na Clapton Kibonge, undi Munyarwanda witabiriye iri serukiramuco ni Tresor Senga, usanzwe ari umuyobozi wa ‘Mashariki Film Festival’, iri mu maserukiramuco akomeye ya filime mu Rwanda.
Tresor Senga na we yabonye umwanya wo kwerekana filime ye yakoreye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yise ‘I Wanna Go Back Home’.
Clapton Kibonge yavuze ko izi filime zakozwe ku bufatanye n’amatsinda y’abanyamwuga bo mu Bufaransa, ndetse ko kugeza ubu zamaze gutunganywa no kwerekanwa muri ‘Off Courts Festival’.
Ati “Ni filime twakoreye ijana ku ijana mu Bufaransa. Zakozwe n’amatsinda abizobereyemo hano, kandi kugeza ubu ni filime zarangiye twerekanye mu iserukiramuco rya ‘Off Courts Festival’.”
Clapton Kibonge na Tresor Senga berekeje mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2026, aho bitabiriye iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026.
Nyuma yo kumurikira iyi filime i Burayi, Clapton Kibonge yavuze ko namara kugaruka i Kigali ari bwo azamenya niba izanererekanwa mu Rwanda.
Uyu munyarwenya n’umukinnyi wa filime ahamya ko urugendo rwo gukorera filime mu Bufaransa no kuyimurikira muri iri serukiramuco rwamuhaye amahirwe yo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye bushya mu bijyanye na sinema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!