00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clapton Kibonge muri bane bo muri sinema y’u Rwanda berekeje muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 October 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Clapton Kibonge ari muri bane berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ‘Mashariki Arts Academy’ aho bagiye mu mahugurwa y’ukwezi mu bijyanye no gukina ikinamico ndetse no gushimangira ubufatanye mu buhanzi hagati y’u Rwanda na Amerika.

Aba uko ari bane berekeje muri Amerika ku bufatanye bwa ‘Mashariki Arts Academy’ na ‘Hattiloo Theatre’ yo muri Memphis, Tennessee, muri gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw’abakora umwuga w’ubuhanzi n’ikinamico.

Uretse Mugisha Emmanuel, uzwi nka Clapton Kibonge, abandi berekeje muri Amerika barimo Simon Iyarwema, Nahimana Clémence, uzwi mu buhanzi nka Feruje na Shenge na Shyaka M. Adolphe.

Mu gihe bazamara i Memphis, aba Banyarwanda bazahugurwa ndetse bakorane n’abanyamwuga mu byo gukina ikinamico muri Amerika.

Baziga uburyo butandukanye bwo gutegura no gukora ibihangano hagamijwe ko ubumenyi bazakura muri uru rugendo bazabusangiza abandi bakora mu rwego rw’ikinamico mu Rwanda.

Mashariki Arts Academy ivuga ko ubu bufatanye ari igice cy’umuhate wayo wo guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’ibigo mpuzamahanga, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi mu buhanzi.

Clapton Kibonge muri bane bo muri sinema y’u Rwanda berekeje muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages