Uyu muhanzi yaherukaga mu gitaramo cy’urwenya ku wa 26 Werurwe 2017, iki gihe Arthur Nation yari yatumiye umunyarwenya witwa Eric Omondi mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel.
Icyo gitaramo cya nyuma yaherukaga kwitabira, ni na cyo yatunguriwemo n’umugabo baje kubana amwambika impeta amusabira imbere y’abafana ko bazarushinga.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Ciney yavuze ko icyo gihe byamukoze ku mutima aba nk’uhuzwe kwitabira ibitaramo by’urwenya kugeza ubu akaba yari amaze imyaka icyenda atabyitabira.
Ati “Sinavuga ngo byagenze gute ariko ubwo naherukaga mu gitaramo cy’urwenya narahatunguriwe bituma nsa n’utongeye gushaka kubyitabira. Sinavuga ngo ni bibi ariko naratunguwe binkora ku mutima ku buryo nabaye nk’uhuzwe kwitabira ibindi. Ariko nishimye kongera kubisubiramo kuko nari nsanzwe mbikunda kandi n’ubu nishimye rwose nanyuzwe.”
Uretse kuba yongeye kwitabira ibitaramo by’urwenya, Ciney anaherutse gusubukura umuziki yari amaze imyaka myinshi adakora.
Mu minsi ishize ubwo yasubukuraga iby’umuziki, Ciney yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Avec toi’.
Ciney ni umwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yo hambere mu muziki, icyakora mu 2014 yaje gusa n’utangiye kuwugendamo gake, abanza kugira ibindi ashyira ku murongo birimo n’ibyo kubaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!