Ciney yibarutse umukobwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Umugabo we Tumusiime Ronald yabwiye IGIHE ko bari mu byishimo bikomeye.
Ati “Ni ibyishimo! Yibarutse neza ndetse n’umwana ameze nta kibazo ubu ari kuruhuka.”
Ku wa 2 Nyakanga 2017, Ciney yasezeranye kubana akaramata na Tumusiime Ronald bari bamaze igihe bakundana, bambikana impeta y’urudashira mu rusengero rwa St Etienne ruherereye i Nyamirambo.
Ciney n’umukunzi we bateye iyi ntambwe yo gusezerana imbere y’Imana, nyuma y’umuhango wo kubyemeza mu mategeko, wari wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kimihurura.
Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire’, ‘Ngwino Nkwereke’, ‘Mr Lover ‘ aheruka gushyira hanze n’izindi.
Ni umwe mu b’igitsinagore babashije gushira amanga akisukira injyana ya Hip Hop mu gihe itari imenyerewe mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO