00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chryso Ndasingwa yateguje ibitaramo ngarukamwaka bya Pasika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 January 2025 saa 05:46
Yasuwe :

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yatangije ibitaramo ngarukamwaka byo kwizihiza umunsi wa Pasika bizatangira ku wa 20 Mata 2025.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Chryso Ndasingwa yemeje ko ibi bitaramo bye azajya abikora mu buryo buhoraho buri mwaka.

Ati “Ni ibitaramo umuntu agiye kureba niba yajya abikora buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.”

Chryso Ndasingwa wabaye ateguje abakunzi be iby’iki gitaramo, yavuze ko amakuru menshi kuri cyo azagenda ayatangaza mu minsi iri imbere.

Ibitaramo nk’ibi byo kwizihiza Noheli byaherukaga bikorwa na Patient Bizimana wateguraga ibyo yari yarise ‘Easter celebration’.

Icyakora nyuma yo gushaka akimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Patient Bizimana ntiyongeye kubitegura ukundi.

Chryso Ndasingwa ugiye kujya ategura ibitaramo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, aherutse gukorera amateka muri BK Arena mu gitaramo yahakoreye muri Gicurasi 2024, aho yaririmbiye abari bakubise bakuzura iyi nyubako.

Chryso Ndasingwa, asanzwe ari umuramyi mu Itorero ray New Life Bible Church, aho acuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Nubwo ari umusore watangiye kuririmba kera kuko yakuriye mu muryango usenga, Chryso Ndasingwa yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mu bwihisho’ nubwo kuri ubu afite izirimo Wahozeho, Ni nziza, Wahinduye ibihe n’izindi nyinshi.

Chryso Ndasingwa yateguje igitaramo ngarukamwaka cyo kuri Pasika
Chryso Ndasingwa aherutse kuzuza BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages