Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba bwa mbere agiye gutaramana n’abakunzi be batuye i Burayi ku nshuro ya mbere.
Ati “Abenshi ni ubwa mbere tuzaba dutaramanye, bajyaga bambwira ko bankunda ariko batarmbona nibaza ko kizaba ari igihe cyiza cyo gutaramana na bo. Iyi ni inshuro yanjye ya mbere nzaba ndenze akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Chryso Ndasingwa ahamya ko umwaka wa 2025 ukomeje kumubera udasanzwe kuko ari kugenda awubonamo ibitangaza byinshi.
Ati “Ni umwaka udasanzwe, ndi kwitegura ubukwe, none ni ibyari inzozi zanjye, gutaramana n’abakunzi banjye batuye i Burayi bibaye impamo. Ndashima Imana kandi bituma ndushaho gusenga ngo izakore n’ibisigaye bigende neza.”
Abajijwe niba azajyana i Burayi na Sharon Gatete bitegura kurushinga, Chryso Ndasingwa yavuze ko bari kubitegura bakazajyana.
Ati “Ni umuhanzi mwiza, byaba byiza tujyanye kuko na we afite abafana be. Ku rundi ruhande iyo turi kumwe hari ibintu byinshi dukorana bikaba byiza rero bitajemo imbogamizi rwose twazajyana.”
Chryso Ndasingwa uzataramira i Burayi ku wa 8 Ugushyingo 2025, byitezwe ko azahita ataha i Kigali agakomeza imyiteguro y’ubukwe bwe buri ku wa 22 Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!