00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chryso Ndasingwa agiye gutaramira i Burayi ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Chryso Ndasingwa yatumiwe mu gitaramo agomba gukorera i Burayi aho azataramira ku wa 8 Ugushyingo 2025, iminsi mike mbere y’uko akora ubukwe na Sharon Gatete.

Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba bwa mbere agiye gutaramana n’abakunzi be batuye i Burayi ku nshuro ya mbere.

Ati “Abenshi ni ubwa mbere tuzaba dutaramanye, bajyaga bambwira ko bankunda ariko batarmbona nibaza ko kizaba ari igihe cyiza cyo gutaramana na bo. Iyi ni inshuro yanjye ya mbere nzaba ndenze akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Chryso Ndasingwa ahamya ko umwaka wa 2025 ukomeje kumubera udasanzwe kuko ari kugenda awubonamo ibitangaza byinshi.

Ati “Ni umwaka udasanzwe, ndi kwitegura ubukwe, none ni ibyari inzozi zanjye, gutaramana n’abakunzi banjye batuye i Burayi bibaye impamo. Ndashima Imana kandi bituma ndushaho gusenga ngo izakore n’ibisigaye bigende neza.”

Abajijwe niba azajyana i Burayi na Sharon Gatete bitegura kurushinga, Chryso Ndasingwa yavuze ko bari kubitegura bakazajyana.

Ati “Ni umuhanzi mwiza, byaba byiza tujyanye kuko na we afite abafana be. Ku rundi ruhande iyo turi kumwe hari ibintu byinshi dukorana bikaba byiza rero bitajemo imbogamizi rwose twazajyana.”

Chryso Ndasingwa uzataramira i Burayi ku wa 8 Ugushyingo 2025, byitezwe ko azahita ataha i Kigali agakomeza imyiteguro y’ubukwe bwe buri ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Chryso Ndasingwa agiye gutaramira i Burayi ku nshuro ye ya mbere
Chryso Ndasingwa azava i Burayi akora ubukwe Gatete Sharon bemeranyije kubana
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages