Buri wa Gatandatu, Abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki nyarwanda bakunze kurirara bakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, gisigaye gitambutswa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni abahanzi benshi bamaze gususurutsa abantu ndetse bamwe bamwe bamaze kubigira akamenyero ko iyo uyu munsi ugeze bicara imbere ya televiziyo zabo abandi bakifashisha Youtube kugira ngo bakurikirane igitaramo cy’umuhanzi bari bakumbuye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bica kuri Televiziyo y’u Rwanda, byakomeje mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.
Mu gitaramo cyaraye kibaye hagaragayemo umufotozi Kwizera Emmanuel uri mu bitabitiriye irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, umunyarwenya Babou wo muri Comedy Knights, umuhanzi Clarisse Karasira ukundwa cyane muri gakondo ndetse na Christopher uri mu bahanzi b’abahanga kandi ufite ibigwi.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira, yaririmbye indirimbo eshatu zirimo “Sangwa Rwanda”, “Mwana w’Umuntu” na “Ntizagushuke”.
Christopher wari umuhanzi w’imena kuri uyu munsi yari yambaye ishati y’umweru, ipantalo y’umukara ndetse n’inkweto z’umweru.
Yongeye kwiyereka abakunzi be nyuma y’igitaramo yakoze tariki 14 Gashyantare 2020 [ku munsi w’abakundana] ubwo yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoze mu myaka yashize nka “Byanze”, “Ijuru Rito”, “Babyumva” “Iri Joro” n’izindi.
Uyu musore yasoreje ku yitwa “Trainer” yakoranye na DJ Miller, ayiririmba mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro akwiye.
Mbere yo kuyiririmba yagize ati “Twagize ibyago bikomeye cyane, twabuze DJ wacu, inshuti, umuvandimwe, umubyeyi, DJ Miller. Nyuma y’icyumweru kimwe dufashe amajwi yahise yitaba Imana. Iyi ndirimbo rero tugiye kuyiririmba mu rwego rwo kumwibuka kandi namushimira ko yansigiye urwibutso.”
Yasoje kuririmba iyi ndirimbo agira ati “Ruhukira mu mahoro rasta.”
DJ Miller yitabye Imana tariki 05 Mata 2020 azize indwara y’iturika ry’imitsi, yababaje benshi bakurikiranaga imyidagaduro cyane ko yari akiri muto kandi amaze gutanga umusanzu ukomeye.
Abandi bahanzi banyuze muri iki gitaramo barimo umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano, Butera Knowless, Social Mula itsinda rya Charly & Nina n’abandi.
Nyuma y’iki gitaramo byatangajwe ko umuhanzi uzataramira abakunzi b’umuziki ku wa 26 Nzeri 2020 ari Israel Mbonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!