Wakanaka ya Chriss Eazy & King James
Chriss Eazy na King James bamaze gushyira hanze iyo bise ‘Wakanaka’.
Ni indirimbo basohoye mu gihe mu minsi iri imbere byitezwe ko baza gushyira hanze amashusho yayo cyane ko byose byamaze gutunganywa igisigaye ari icyemezo cya ba nyirayo kugira ngo ijye hanze.
Ntaribi ya Juno Kizigenza
Juno Kizigenza wari umaze amezi hafi arindwi asa n’ucecetse mu bijyanye no gusohora indirimbo, yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘Ntaribi’.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Director Gad.
YaaYee ya Kanyota
Kanyota uherutse guhembwa nk’umuhanzi w’umugore mwiza mu Karere ka Rubavu aho asanzwe akorera umuziki, yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye nshya yise ‘YaaYee’
Ndumugome ya BeatKiller
BeatKiller ni umwe mu bafite impano mu njyana ya rap ariko akanikorera nyinshi mu ndirimbo ze, mu mpera z’iki cyumweru yasohoye inshya yise ‘Ndumugome’.
Uyu muraperi ubusanzwe akora umuziki afatanyije n’umugore we Nessa ariko akananyuzamo agakora indirimbo ze ku giti cye ni nako yabigenje muri iyi nshya yise ‘Ndumugome’
Limitless ya Kenny K-Shot
Kenny K-Shot uri mu baraperi bazwiho kugira impano yihariye mu muziki w’u Rwanda yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Limitless’.
Ni indirimbo uyu muhanzi yakoze abifashijwemo na The Matrixx wayikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yayobowe na Mike Karahamuheto.
I Live my life ya Yago Pon Dat
Yago Pon Dat uri mu bahanzi babifatanya no gukora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘I Live my life’.
No puedo ya Chiboo
Chiboo uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘No puedo’ ikurikiye iyo yari yise ‘Kale’ yari imaze iminsi ibica bigacika mu muziki w’u Rwanda.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Aky.
Kivumbi King na Muriroo basubiranyemo indirimbo ‘Yukon’
Kivumbi King na Muriroo basubiranyemo indirimbo ‘Yukon’ isanzwe ari iya Justin Bieber. Iyi ndirimbo iri mu zikunzwe cyane ku Isi.
Ni inde utagushima ya Korali Ambassadors
Korali Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo nshya bise ‘Ni inde utagushima’, ikoze mu njyana ya Kinyarwanda cyane ko bahamya ko ariyo gakondo yabo.
Ni indirimbo ariko kandi iyi korali isohoye mu gihe inakomeje imyiteguro y’igitaramo cyabo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Araganje ya Josh Ishimwe
Josh Ishimwe uri mu bagabo bakiri bato bihebeye umuziki gakondo by’umwihariko mu mujyo wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Araganje’.
Bambone ya The Joshkid na Taikun Ndahiro
Taikun Ndahiro usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro afatanyije n’umuhanzi witwa The JoshKid, basohoye indirimbo nshya bise ‘Bambone’.
Daleni ya Kdri
Injaga ya Ced B na Icenova
Ced B uri mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda, yahuje imbaraga na Icenova bakorana indirimbo bise ‘Injaga’.
Pastor P yasubiyemo Essence ya Wizkid na Tems
Pastor P yasubiyemo indirimbo Essence ya Wizkid na Tems ayikora mu njyana ya Kinyarwanda yahanze ayita ‘Indanga style’.
Uyu musore w’umuhanga mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi, unakunze kwiyita Kagurano Rwimo asubiyemo Essence nyuma y’izindi nka City Boys ya Burna Boy, Amapiano ya Asake ft Olamide, Agatege ya Charly na Nina,Chikwere ya Bien na Ye ya Burna Boy.
Ni mu gihe ku rundi ruhande yateguje indirimbo zirimo Water ya Tyla, Ngozi ya Crayon ft Ayra Starr na Again ya Wande Coal.
Sinamashaka ya True Promises
True Promises iri mu matsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bakoze mu nganzo basohora indirimbo nshya bise ‘Sinamashaka’.
Izo hanze
Gimme Dat Ting -Davido, NO11
E-Clear -CKay
YBTM-Joe Boy
"Whole House"-PFG ft. J. Cole
Rick Ross yasohoye album ye nshya yise ‘Set in stone’
Konnichiwa-Future



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!