Ni muri urwo rwego nka IGIHE dukora ibishoboka byose buri mpera z’icyumweru tukabakusanyiriza indirimbo nshya zafasha abakunzi b’umuziki kuruhuka neza.
Wakanaka-Chriss Eazy&King James
Chriss Eazy yashyize asohora amashusho y’indirimbo ‘Wakanaka’ ye na King James bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo.
Iyi ni indirimbo ya mbere igiye hanze muzo Chriss Eazy yikoreye nyuma yo kwihugura ibijyanye no gutunganya indirimbo.
Intoranywa-Chacha Imfurikeye
Umwe mu bakobwa bashya mu muziki ariko bafite impano idasanzwe, Chacha Imfurikeye yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Intoranywa’.
Uyu mukobwa uri mu bize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, kuva yatangira gukora umuziki akundirwa cyane ubuhanga bwe icyakora ubona ko atarafatisha neza.
Flex- Diplomat
Diplomat cyangwa se Dip G nk’uko benshi bakunze kumwita yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye nshya yise ‘Flex’.
Iyi ndirimbo yumvikanamo ubutumwa bwo gukangurira abantu guterwa ishema n’ibyiwabo atari mu muziki gusa ahubwo agahamya ko nari nako bikwiye kugenda no mu buzima busanzwe.
Blessings -M1
M1 uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ariko wari umaze iminsi acecetse cyane yasohoye indirimbo ye nshya yise ’Blessings’.
Ni indirimbo uyu muhanzi aba ashimiramo Imana yakomeje kumuha imigisha nyamara we adasiba gukora ibyaha yaba ubusambanyi, ubusinzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Vibes mpagaze - Major X
Umuraperi Major X umaze igihe yimukiye muri Mozambique aho yagiye gushakira ubuzima, aherutse kubwira IGIHE ko yongeye gusubukura umuziki ndetse ahita anatangira gusohora indirimbo ahereye kuyo yise ‘Fica Comigo’.
Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muraperi yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Vibe mpagaze’.
Nkunda-Boukuru
Indirimbo "Nkunda" ya Boukuru irimo amagambo yumvikanisha umuntu ubabazwa no kubona abandi bari mu rukundo ariko we atagira umukunzi.
Izo hanze
You&Me - Ray G
Blessed & Alive-Rudeboy& Sarkodie
ROUND and ROUND -Vybz Kartel
California Girls-Future
Ring Around The Rolls -Rick Ross, YFN Lucci



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!