00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy na Danny Nanone bagiye guhurira mu ndirimbo y’amateka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 November 2025 saa 05:27
Yasuwe :

Danny Nanone na Chriss Eazy bararikiye abakunzi babo indirimbo nshya bise ‘Sampe’, iya mbere bagiye gukorana aho bombi basobanura ko ifite igisobanuro gikomeye ku muziki wabo.

Chriss Eazy amaze igihe agaragaza ko kwinjira mu muziki kwe byagizwemo uruhare na Danny Nanone kuko yakuze amukunda ku buryo yamwiganaga.

Amarushanwa Chriss Eazy yitabiriye akamufungurira imiryango mu muziki, yifashishije indirimbo ‘Njye ndarapa’ ya Danny Nanone.

Danny Nanone yasobanuye ko gukorana na Chriss Eazy ari kimwe mu byo yifuzaga kuko ari mu bahanzi beza mu gihugu.

Ati “Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi beza dufite ntabwo nababeshya, kuba rero ubu twakorana indirimbo nakabaye mbyifuza ubu. Ariko iyo wumvise ko yatangiye ari umwana ukunda umuziki wanjye byarushijeho kwihutisha kuba twakorana kandi nibaza ko iyi ari indirimbo y’amateka hagati yanjye na we.”

Ubwo Danny Nanone yateguraga igitaramo cyo kumurika album yise ‘Iminsi myinshi’ mu 2023, Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi yari yiyambaje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwitegura iki gitaramo, Chriss Eazy yagarutse ku buryo yakuze akunda Danny.

Ati “Nakuze nifuza guhura na Danny Nanone kuko yari icyamamare [...] Nakuze nshaka kuba nka Danny Nanone.”

Chriss Eazy yigeze kubwira IGIHE ko yatangiriye umuziki we mu itsinda ryitwa ‘Future Guys’ yari ahuriyemo n’abitwa M Eazy na Young Eazy, bakorana indirimbo eshatu.

Izi ndirimbo uko ari eshatu nubwo batekerezaga ko zishobora guhindura inzozi zabo impamo, si ko byagenze kuko nta n’imwe yigeze imenyekana.

Chriss Eazy yaje kwitabira irushanwa rya Talent Zone ryategurwaga na Royal FM aranaryegukana, icyakora iyo muganiriye ntabwo yasoza adashimiye Danny Nanone kuko icyo gihe yifashishije indirimbo ye yise ‘Njye ndarapa’.

Yahembwe kujya kwiga ibyo gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo akazi akora uyu munsi nk’umwuga we, ibihumbi 350 Frw na telefone igendanwa ari nayo ya mbere yari atunze.

Chriss Eazy agiye gukorana indirimbo na Danny Nanone yatangiye umuziki yigana
Chriss Eazy aherutse gushimira Danny Nanone ko ari umuhanzi yakuze areberaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages