Ni igitaramo cya gatatu mu byiswe Kigali People’s Festival. Umuhanzi wari utahiwe ni Chris Eazy wagombaga gususurutsa abakunzi b’umuziki bakunze gutaramia mu Gisimenti ari benshi.
Uyu musore uri mu bagezweho muri iyi minsi, akunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Inana’ nubwo hari n’izindi yabanje gukora zakunzwe gusa bitari ku rwego rw’iyi aherutse gusohora.
Ku rubyiniro, Chris Eazy yaririmbye indirimbo zirimo Fasta, Amashu, Amashimwe yakoranye na Fireman na Inana.
Nyuma yo gutaramira no gushyushya imbaga y’abantu bari bakoraniye ku Gisimenti, Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yibukije uyu muhanzi ko adakwiye gupfusha ubusa urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, anamusaba kubitangamo isezerano rye.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!