Iki gikorwa cyabereye mu kabari ka Tape Club mu gace ka Mayfair mu Bwongereza, muri Gashyantare 2023, cyaturutse ku gutongana kwa Chris Brown na Abraham Diaw usanzwe utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Uku gutongana kwabo kwabyaye imirwano, aho Diaw ashinja uyu muhanzi ko yamukubise icupa mu mutwe.
Kuri uyu wa 20 Kamena 2025 nibwo Chris Brown yitabye urukiko rwa Southwark, Saa Tatu za mu gitondo.
Uyu muhanzi ahagaze imbere y’abacamanza yahakanye yivuye inyuma ibyaha akurikiranyweho birimo gukomeretsa umuntu akoresheje icupa.
Ni mu gihe mugenzi we Omololu Akinlolu bareganwa nawe yahakanye iki cyaha.
Uretse icyaha cyo gukomeretsa akurikiranyweho, Chris Brown kandi anashinjwa kuba yaritwaje intwaro iteje akaga mu ruhame, ari ryo cupa ryakoreshejwe.
Icyakoze kuri iki cyaha ntabwo yigeze avuga niba acyemera cyangwa agihakana.
Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 11 Nyakanga 2025, naho urubanza nyirizina rukazatangira mu Ukwakira 2026.
Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo yari yagiye gukorera igitaramo muri iki gihugu. Yaje kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri atanze ingwate ya miliyoni 5 z’Amapawundi, ahita akomeza ibitaramo bye muri Cardiff, Londres, Manchester, Birmingham na Glasgow.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!