Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, ni bwo Chris Brown yatawe muri yombi kuri hoteli yitwa The Lowry yari acumbitsemo mu mujyi wa Manchester.
Nk’uko polisi y’uyu mujyi yabitangaje, ngo yamenye ko uyu muhanzi yahageze ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gicurasi 2025, ubwo yari yaje mu ndege yihariye.
Uyu muhanzi akaba yahise ajyanwa kubazwa ku byerekeye icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye muri uyu mujyi ku itariki 19 Gashyantare 2023.
Icyo gihe uwamureze ni Abraham Diaw usanzwe ukora akazi ko gutunganya indirimbo.
Uyu yashinjaga Brown ko yamukubitiye mu kabyiniro, aho yamukubise icupa ku mutwe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye ndetse ko yahise akomereka cyane.
Abraham Diaw yari yasabye urukiko ko uyu muhanzi yamwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro angana na miliyoni 16$.
Chris Brown atawe muri yombi habura ibyumweru bitatu gusa ngo atangire ibitaramo bizenguruka Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!