Chorale de Kigali yemeje abantu mu gitaramo cya Noheli, kirangira bagifite ipfa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cya Noheli gitegurwa na Chorale de Kigali kimaze kubaka amateka mu Rwanda n’uyu mwaka cyabaye mu buryo budasanzwe aho cyasize benshi bongeye gukurira ingoferi abaririmbyi bayo.

Nubwo Coronavirus yatumye abantu batongera guteranira hamwe, ntibyabujije abishimira ivuka ry’Umwana Yezu kwizihirwa bari imbere za Televiziyo zabo.

Buri mwaka Chorale de Kigali itegura igitaramo cyo kwishimana n’abakirisitu ku munsi w’ivuka rya Yezu. Uyu mwaka cyabereye muri Kigali Arena, gusa abantu bagikurikiye kuri Televiziyo kuko ibitaramo byahagaritswe.

Ku mbuga nkoranyambaga, abagikurikiye basazwe n’amarangamutima, bagaragaza ko cyari kinyuze amatwi, kubera amajwi meza y’abasore n’inkumi bo muri iyi chorale. Cyaririmbwemo indirimbo zimenyerewe muri Kiliziya Gatolika, izo mu buzima busanzwe zivuga kuri Noheli n’izindi nyinshi.

Nk’indirimbo yamamaye cyane mu Buyapani ya Akio Machida yitwa Funiculi Funicula ni imwe mu zo iyi chorale yaririmbye mu buryo bwanyuze benshi, ku buryo umuntu atakeka ko ari Ikiyapani bari kuririmba. By’umwihariko, ijya kurangira baririmbye mu ijwi rinyura amatwi ku buryo wari kugira ngo ni Umunyabigwi Andrea Bocelli uri i Kigali.

Nyuma yayo, bahise binikiza, bakora mu majwi meza baririmba indirimbo ya Uefa Champions, imwe mu zifatwa nk’izitera ubwoba abantu kurusha izindi zose mbere y’imikino y’iri rushanwa ry’amakipe ya mbere i Burayi.

Ni indirimbo yanditswe na Tony Britten mu 1992, ikorerwa injyana inyuze amatwi na Orchestre yo mu Bwongereza ibwami yitwa Royal Philharmonic Orchestra.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, ni umwe bakurikiye iki gitaramo, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yashimiye Chorale de Kigali ku bwo kwinjiza abanyarwanda mu byishimo bya Noheli.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, nawe kuri Twitter ye yashimye iyi Chorale yahaye ibyishimo bya Noheli abanyarwanda.

Si aba bayobozi bonyine bavuze kuri iki gitaramo kuko n’abandi benshi cyarangiye banyuzwe ariko bakinyotewe gukomeza kumva amajwi meza y’aba baririmbyi na cyane ko nta wasiganwaga n’igihe ashaka gutaha.

Chorale de Kigali yashimishije abakunzi b'umuziki wayo
Nubwo byabasabaga kuririmba bapfutse umunwa, ntibyababujije kunyura abakurikiye igitaramo cyabo
Iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .