00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 September 2026 saa 01:27
Yasuwe :

Chorale de Kigali yateguje igitaramo cyayo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols’, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 20 Ukuboza 2026, aho kizahuzwa no kwizihiza imyaka 60 iyi korali imaze ibayeho.

‘Christmas Carols’ ni igitaramo ngarukamwaka Chorale de Kigali itegura mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi bayo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Chorale de Kigali ni imwe muri korali zizwi mu Rwanda. Yatangiye mu 1966, ibona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.

Yatangijwe n’abahanga mu muziki bari barabyize mu iseminari no mu yandi mashuri, barimo Saulve Iyamuremye, Matayo Ngirumpatse, Paulin Muswahili, Selesitini Nkaka, Heneriko Nzajyibwami na Sitanisilasi Karangwa, ndetse n’abandi benshi.

Mu ntangiriro, Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1987 ubwo yafunguriraga imiryango abagore.

Chorale de Kigali yagiye iririmba mu bitaramo n’ibikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda, birimo Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu.

Iyi korali yanaririmbye mu birori byo kwizihiza Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku wa 3 Kamena 1978, ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri n’imyaka 25 y’ubusenyeri.

Chorale de Kigali kandi yatoranyijwe n’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda kugira ngo iririmbe muri Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda. Iyo Misa yabereye i Nyandungu ku wa 10 Nzeri 1990, yitabirwa n’abantu barenga miliyoni.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango myinshi yari mu gihugu. Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize Jenoside, mu gihe abandi bahunze.

Bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa uyu muryango, nubwo bitari byoroshye. Babashije kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera gusubira ku isonga ry’amakorali akomeye mu Rwanda.

Kuri ubu, Chorale de Kigali ifatwa nk’imwe mu makorali akomeye kandi amaze igihe kirekire akora ibikorwa by’umuziki mu Rwanda n’abanyamuryango barenga 150 bitabira ibikorwa byose byayo.

Chorale de Kigali yateguje igitaramo 'Christmas Carols' igiye kwizihirizamo imyaka 60 imaze ibayeho
Chorale de Kigali ni imwe muri korali zikomeye mu Rwanda
Ibitaramo bya Chorale de Kigali byitabirwa ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages