00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali igiye gufasha Abanyarwanda gusoza umwaka bakeye ku mutima

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 December 2014 saa 08:24
Yasuwe :

Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana yateguriye igitaramo abakunda ibihangano byayo n’abakunda umuziki waririmbiwe Imana muri rusange kugira ngo basoze umwaka wa 2014 bakeye ku mitima banaryohewe n’ubutumwa bukubiye mu musaruro iyi korali yagezeho mu myaka yose yashize.
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali butangaza ko bwateguye igitaramo cyiswe ‘‘Christmas Carols Concert 2014’’ mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi bose batuye ku butaka bw’u Rwanda (…)

Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana yateguriye igitaramo abakunda ibihangano byayo n’abakunda umuziki waririmbiwe Imana muri rusange kugira ngo basoze umwaka wa 2014 bakeye ku mitima banaryohewe n’ubutumwa bukubiye mu musaruro iyi korali yagezeho mu myaka yose yashize.

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali butangaza ko bwateguye igitaramo cyiswe ‘‘Christmas Carols Concert 2014’’ mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi bose batuye ku butaka bw’u Rwanda bakunda ibihangano by’iyi korali gusoza umwaka bishimye ari nako bitegura kwinjira muri 2015 bizihiwe.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari gusubiramo nyinshi mu ndirimbo zabo kugira ngo bizaborohere gucuranga mu buryo bwa Live dore ko iki gitaramo kizarangwa n’umuziki ucurangiwe aho gusa. Gusubiramo izi ndirimbo biri kubera kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali ari naho iyi korali yagiye ikorera ibitaramo byinshi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr Dominique Savio Mugenzi, Umuyobozi wa Chorale de Kigali, avuga ko abaririmbyi biteguye kuzashimisha abakunzi babo ndetse n’aba muzika muri rusange bazitabira iki gitaramo ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014 muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafranga ibihumbi icumi ( 10.000 frw ) mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu ( 5.000 frw ) mu yindi myanya isigaye yose.

Dr Dominique Savio Mugenzi yagize ati “Imyiteguro iragenda neza kandi abaririmbyi banejejwe cyane no kuzashimisha abazitabira igitaramo cyo kuri iki Cyumweru muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga. Ndakangurira inshuti n’abavandimwe kuza kutuba inyuma tugafatanya muri byose”

Chorale de Kigali yagiye itegura ibitaramo binyuranye kandi byagiye binezeza ababyitabiriye. Bimaze kwemezwa ko hazanaririmbwa zimwe mu ndirimbo z’ibihangange bikomeye ku Isi harimo Haendel, Adolphe Adam, Frederic Austin n’abandi.

Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe

Chorale de Kigali ni yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu cy’u Rwanda, hashize imyaka 48 ikora umurimo wo guhimbaza Imana, inakora n’izindi ndirimbo zo kubaka umuryango nyarwanda.

Muri iyi myaka 48 iyi Korali imaze, yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu, umunsi mukuru w’Ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Chorale de Kigali yizihije kandi Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.

Inama y’abepisikopi yahisemo Chorale de Kigali kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Mu mwaka wa 2007 yatumiwe na Chorale Regina Pacis yo mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo , aho yongeye gutumirwa mu mwaka wa 2011, bifatanya n’Abakirisitu b’aho mu gutaha Paruwasi Regina Pacis yari yuzujwe n’Abakirisitu.

Ku nkunga ya Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije na Minisiteri ishinzwe imibanire na Afurika y’Uburasirazuba, bashyizeho igikorwa bise “Music Beyond Borders” ’umuziki urenze imipaka”, bakoze igitaramo gihuza amakorari yo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bagahimbaza Imana ari na ko bashakira hamwe icyakubaka ibyo bihugu, babinyujije mu mpano yabo yo kuririmba.

Ifite amateka akomeye…

Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota. Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Iyo Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986, buvugururwa tariki ya 30 Mata 2012, kugeza ubu bafite album 12 ushyizemo n’iherutse kujya hanze yitwa “Mutima wanjye uragukereye”.

Mu mwaka wa 2012 Chorale de Kigali nibwo yizihije isabukuru y’imyaka 46. Muri 2013 yakoze igitaramo yise “Special Concert for Classic Music” kikaba cyari kigamije gufasha abantu kurushaho kumva urukundo n’ibyiza biva ku Mana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages