Ibi uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yise ’No puedo’ yabibwiye IGIHE, avuga ko kwinjira mu muziki byamugoye kuko akomoka mu muryango w’abakijijwe batemeraga ko yakora umuziki usanzwe.
Ati "Byarangoye kuko mu rugo barakijijwe. Kumva ko umwana wabo asutse byari ibintu bikomeye. Ubwa mbere natangiye gusohoka nijoro, nabyukaga Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo batarabyuka nkagaruka baryamye."
Uyu musore yavuze ko yamaze igihe abaye muri ubwo buzima, ku buryo ubwo iwabo bamubonaga agarutse yakererewe, bakekaga ko yaba afite ikindi kibazo.
Ati "Hari igihe namaraga icyumweru cyose ari ubwo buzima mbayemo, ngenda Saa Kumi n’Imwe ntazi aho ngiye nkagaruka Saa Tanu. Umunsi wa mbere bambonye, baravuze ngo ’uyu mwana mumusengere, ubanza yarafashwe n’amadayimoni.”
Chiboo yavuze ko yamaze hafi umwaka akora umuziki iwabo batabyemera, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo atababwiye.
Ati "Nakoze umuziki nk’umwaka nkiri mu rugo batarumva ko nawukora. Kuhava nabwo naratorotse, biba ngombwa ko mpava ntababwiye."
Yavuze ko uko yakomezaga gutera imbere mu muziki no mu buzima busanzwe, ari na ko umuryango we watangiye kumva neza umwuga yahisemo, uza no kumushyigikira.
Chiboo ari mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, cyane cyane nyuma yo gusohora indirimbo ’Kale’, yamamaye cyane. Mu minsi ishize kandi yashyize hanze indi ndirimbo yise ’No puedo’, ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!