00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charly&Nina na Muyoboke bagiye kujya i Burayi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 December 2016 saa 12:18
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi Charly&Nina bagiye kwerekeza mu Bubiligi gukorerayo igitaramo, kizitabirwa n’abakunzi b’umuziki biganjemo Abanyarwanda batuye muri iki gihugu no mu nkengero.

Charlotte Rulinda [uzwi cyane nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] bazahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 1 Werurwe 2017, bazaherekezwa n’umujyanama wabo mu muziki Muyoboke Alex.

Mu kiganiro na IGIHE, Muyoboke Alex yavuze ko ibigendanye n’imyiteguro no gushaka impapuro z’inzira byose biri ku murongo ndetse ngo bamaze kwemeranya n’abatumiye iri tsinda ku buryo nta gisibya bagomba kuzacurangira mu Mujyi wa Bruxelles kuwa 4 Werurwe 2017.

Yagize ati “Ndagira ngo nkubwira ko byamaze kwemezwa neza, Charly na Nina bagiye kujya mu Bubiligi bafiteyo igitaramo batumiwemo kizaba ku itariki ya 4 Werurwe umwaka utaha.”

Iki gitaramo bazagihuriramo na Orchestre Impala nayo izaturuka mu Rwanda. Muyoboke yavuze ko bagikora inyigo ngo bamenye niba bazahakorera ibindi bitaramo gusa ntibiremezwa neza.

Ati “Turacyareba niba nyuma y’aho dushobora gukorayo ibindi bitaramo […] Abadutumiye bo muri Team Production ni bo bafite gahunda.”

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017 guhera saa mbiri z’umugoroba ahitwa Birmingham Palace. Ni cyo gitaramo cya mbere aba bahanzi [bakunzwe mu ndirimbo ‘Agatege’ na ‘Owooma’] bagiye gukorera i Burayi.

Muyoboke Alex azaherekeza Charly&Nina i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages