Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatatu tariki 13 Nzeri 2020 aho Iwacu Muzika Festival, ica ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri Televiziyo y’u Rwanda, yongeye kuba.
Mu gitaramo cyabaye hari hatahiwe Charly & Nina, aba bahanzikazi baje bakurikira Makanyaga Abdul wakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda, ndetse na n’ubu ugifite igikundiro mu bakiri bato ndetse n’abakuru kubera icyanga cy’ibihangano bye n’amagambo afasha benshi biganjemo abari mu rukundo.
Makanyanga yaherukaga gususurutsa abantu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mbere ye , abandi bahanzi banyuze muri iki gitaramo barimo umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano, Butera Knowless, Social Mula n’abandi.
Itsinda rya Charly & Nina ryabanjirijwe n’abandi banyempano mu gushushanya no kuririmba banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi.
Aba bakobwa baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zakanyujijeho ndetse n’abo bagaragazaga akanyamuneza mu maso, berekana ko bari bakumbuye gutaramira abakunzi babo.
Nina yabwiye IGIHE ko byari bishimishije kongera gutaramira abantu, ati “Twari tumaze igihe tudataramira abantu ni ibintu byari bishimije kongera kujya ku rubyiniro kandi nziko abakunzi bacu banyuzwe mu buryo bwose, kuko twakoze iyo bwabaga ngo tubashimishe.”
Iki gitaramo kirangiye, byatangajwe ko ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020; Christopher ariwe uzasururutsa abakunzi b’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!