Charlotte Rulinda [uzwi cyane nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] kuri ubu bari muri Nigeria aho bagiye muri gahunda zabo bwite zitandukanye n’umuziki. Ngo bagiyeyo bashaka ‘ahantu heza baruhukira banatekereza ku mishinga mishya bafite’.
Aba bakobwa batumiwe kuzitabira ibitaramo bibiri birimo icya mbere giteganyijwe kuzaba kuwa 7 Nyakanga 2017 muri Ottawa Murwa mukuru wa Canada nyuma bakorere ikindi mu Mujyi wa Montreal.
Charly na Nina bazaherekezwa n’umujyanama wabo mu muziki Muyoboke Alex, bamaze kunoza amasezerano n’ikompanyi yabatumiye muri iki gihugu gusa ngo baracyashaka ibyangombwa.
Muyoboke ati “Nkunda kuvuga ibintu neza iyo byamaze kurangira ariko byo iyo gahunda irahari, tugomba kuzajya muri Canada mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Charly na Nina batumiweyo mu bitaramo bazahakorera.”
Yongeraho ati “Ntabwo gahunda zose ziratungana neza, turacyasaba ibyangombwa ubu nicyo turi gushaka muri iyi minsi hanyuma tugahita tumenya itariki tugomba kuzahagurukiraho […] Abadutumiye bo twamaze kwemeranya, ibintu byose byaratunganye, igisigaye ni ukubona impapuro dushaka tukajyayo.”
Charly na Nina nibava muri Nigeria bazahita bashyira hanze indirimbo yitwa ‘Mfata’, nyuma yo kugerayo bahuye n’umuhanzi ukomeye witwa Esegine Allen[Orezi] wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Rihanna’.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize aba bakobwa bakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Centrafrique, u Bubiligi, u Bufaransa, u Busuwisi ndetse mu minsi ishize bakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO