Ibihembo bya HiPipo Music Awards 2016 byari byatoranyijwemo abahanzi bo mu Rwanda barindwi barimo Bruce Melody, Knowless, Charl&Nina, Dj Pius, Urban Boyz, The Ben ndetse na Ben Kayiranga.
Aba bahanzi bose bari bashyizwe mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu Rwanda[“Song of the Year: Rwanda”], Charly na Nina bahawe iki gihembo ku bw’indirimbo ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.
Dj Pius we yari yanabonetse mu kindi cyiciro gikomeye cy’indirimbo nziza ya Afrobeat mu zakorewe muri Uganda kubera ‘Agatako’ yafatanyije na Chameleone.
Agatako kandi yari ihatanye mu cyiciro gikomeye cy’indirimbo yakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba [East African Super Hit], ihatanye na Salome ya Diamond Platnumz Ft. Rayvanny, Zigo Remix ya A.Y na Diamond, Unconditional Bae ya Sauti Sol na Ali Kiba, Kamatia ya Navy Kenzo n’iyitwa Shoulder Back ya Redsan. Iki gihembo cyegukanywe na Sheebah Karungi mu ndirimbo ‘Nkwatako’.
Ibi bihembo bya HiPipo byatangiwe i Kampala mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, Charly&Nina na manager wabo Muyoboke Alex baherekejwe na Dj Pius bari bitabiriye ibi birori ndetse babiririmbyemo.
Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko ‘nyuma yo kwegukana iki gihembo Charly na Nina bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo zituma bakomeje kurushaho kwigarurira abakunzi b’umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba bagahinduka itsinda rihesha ishema u Rwanda hanze y’igihugu’.
Nyuma yo kuririmba mu birori bya HiPipo Music Awards aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyahuje Abanyarwanda batuye muri Uganda, iki cyabereye muri Atmosphere Lounge ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO