00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Century Cinema irerekana film ikunzwe yitwa Joy

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 January 2016 saa 07:30
Yasuwe :

Inzu ya sinema ‘Century Cinema’ ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2016 irerekana film ikunzwe cyane hirya no hino ku Isi muri iyi minsi yitwa “Joy”.

‘Joy’ ni film nshya yerekanwe bwa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2015 ndetse yongera kwerekanwa tariki ya 01 Mutarama 2016 ,yanditswe na Annie Mumolo afatanije na David O. Russell.

Ni film ifite amateka akomoka mu biserukuza bine aho umukobwa witwa Joy atangira ubucuruzi akazavamo ikirangirire gikomeye ku giti cye.

Kugambanirwa, kutagirirwa icyizere , kwangwa , byafunguriye amarembo uyu mugore ahinduka nk’umwami mu rwego rw’ubucuruzi.

Abari abanzi,abatari bamushyigikiye baje kumuhindukirira naho abari bafatanije nawe aba aribo bahinduka abanzi be.

Uko byabaga bimeze kose Joy yahoraga arangwa n’ibyishimo, isura ye yahoraga ikeye no mu bibazo bikomeye.

Iyi film yakinwemo n’ibihanganjye nka Jennifer Lawrence , Robert De Niro, Bradley Cooper, Edgar Ramirez, Isabella Rossellini, Diane Ladd, ndetse Virginia Madsen.
Ni film yayobowe na David O. Russell.

Reba agace gato ka film Joy hano :

Indi film iri bwerekanwe yitwa ‘The Big Short’ ikaba yaranditswe na Michael Lewis, Adam McKay na Charles Randolph.

Yayobowe na Adam McKay. Ni film ikinwamo n’abakinnyi bazwi nka
Steve Carell , Ryan Gosling , Brad Pitt ,Christian Bale n’abandi.

Ushobora kureba agace gato kayo hano:

Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga www.centurycinemas.rw ndetse ukanabakurikira kuri facebook ku rukuta rwabo, arirwo www.facebook.com/centurycinemas.Century


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages