Ibinyamakuru by’imyidagaduro ku Isi byamaze kwemeza ko Céline Dion ategerejwe gutaramira i Paris hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026.
Ni ibitaramo Céline Dion yifuza gukorera mu Bufaransa kuko yari yarateguje kuhataramira mu 2020 ubwo yakoraga ibitaramo byo kumvisha abakunzi be album yise ‘Courrage’ icyakora biza guhagarikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe yiteguraga gusubukura ibi bitaramo, mu 2022 Céline Dion yafashwe n’uburwayi bwa ‘Stiff Person Syndrome (SPS)’ bwatumye amara igihe ari kwiyitaho.
Byitezwe ko Céline Dion azataramira muri ‘La Défense Arena’ inyubako yakira abantu ibihumbi 40 iherutse kwakira ibyamamare nka Tylor Swift na Kendrick Lamar baheruka gukorera ibitaramo mu Bufaransa.
Céline Dion yaherukaga kugaragara aririmba mu birori byo gufungura imikino ya ‘Olympiques’ yabereye mu Bufaransa mu 2024.
Uyu muhanzi w’imyaka 57 yujuje imyaka irenga 45 ari mu muziki cyane ko yawutangiye mu 1980 ubwo yari afite imyaka 12.
Mu myaka amaze mu muziki, Céline Dion amaze gukora album 15 ziri mu Gifaransa n’izindi 12 ziri mu Cyongereza.
Uyu muhanzi uretse umuziki anakunzwe cyane muri sinema kuko yamenyekanye muri filime zigera kuri 13.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!