Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 8 Nzeri 2024 muri Century Park hotel & residences i Nyarutarama guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe imyanya y’icyubahiro ho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw.
Uyu musore ahamya ko yatangiriye umuziki mu mashuri yisumbuye aho yize mu Iseminari ntoya ya Zaza, abikomeza ubwo yari ageze muri Kaminuza yarangije umwaka ushize aho yize ibijyanye na ‘Zoologie and Conservation’.
Nyuma yo kurangiza Kaminuza, Cedric Mineur usanzwe ari n’umuririmbyi akaba n’umucuranzi muri ‘Chorale de Kigali’ yanze kwirirwa abunza diplome ahitamo gukomeza akazi k’umuziki ari nako kamutunze neza kugeza uyu munsi.
Ni umusore uhamya ko yinjiye mu muziki iwabo batabyumva icyakora umunsi bamubonye acurangira ahantu heza bataha babyishimiye.
Ati “Mbitangira ntabwo mu rugo babikunze, baravugaga bati umuntu wo muri korali w’umu Kristu urajya gucuranga mu bubari mubiki? Ariko kuko nigaga muri Kaminuza narabanje ndisuganya […] nyuma baje kubimenya ncurangira ahantu heza ndabatumira bataha batewe ishema nanjye.”
Ku rundi ruhande Cedric Mineur ahamya ko umuziki nawo wavamo akazi ku buryo watunga uwukora, aha agahamya ko uretse kuba ariko kamutunze wanamubereye ivomo yakuyemo ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho yifashisha mu bitaramo binyuranye.
Ati “Natangiye umuziki ari ukwirwanaho, ariko ubu ngubu mfite ibyuma byanjye nkoresha, navuga ko kugeza ubu umuziki hari ibyo wamariye. Ikindi ni uko ariko kazi kanjye kantunze.”
Cedric Mineur ahamya ko byibuza amaze imyaka ibiri yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga, ni umwe mu bamaze kubaka izina mu bijyanye no gucuranga by’umwihariko Saxophone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!