00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassie Ventura wakundanye na Diddy ari mu bazamushinja

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 April 2025 saa 03:47
Yasuwe :

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Cassie Ventura, ari mu batangabuhamya bazashinja mu rubanza rw’umuraperi Diddy, bahoze bakundana.

Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwahawe urukiko ku wa 4 Mata 2025, buvuga ko Cassie Ventura yifuza kuzatanga ubuhamya bushinja Sean Combs uzwi nka Diddy.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu muhanzikazi azabikora ku mugaragaro kandi ko yifuza ko amazina ye atangazwa, mu gihe abandi batangabuhamya batatu batifuza gushyira hanze imyirondoro yabo ku mpamvu z’umutekano wabo.

Cassie Ventura ushaka gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye igihe yakundanaga na Diddy, afitanye amateka asharira n’uyu muraperi dore ko muri Nzeri ya 2024 hasohotse amashusho amugaragaza ari gukubitwa bikomeye na Diddy.

Ni amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru CNN. Yafashwe mu 2016 ubwo Diddy yakubitiraga Cassie muri hoteli bari bacumbitsemo i New York.

Kuva aya mashusho yajya hanze, yabaye nk’umuryango ufungurira abandi bagore bashinja ihohotera Diddy, dore ko ari bwo hatangiye kugaragara ibirego byinshi bikanarangira atawe muri yombi.

Nk’uko People Magazine yabitangaje, kuba Cassie azatanga ubuhamya mu rubanza rwa Diddy ni ibintu bikomeye ndetse byitezwe ko azavuga byinshi byagira ingaruka kuri uyu muraperi kuko babanye igihe kinini, binavuze ko yaba yarabonye byinshi.

Cassie yatangiye gukundana na Diddy mu 2007 kugeza mu 2018 batandukanye.

Urubanza rwa Diddy ukurikiranyweho gusambanya abakobwa no kubacuruza, ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025.

Cassie Ventura wakundanye na Diddy ari mu bazamushinja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .