Ventura witegura kwibaruka umwana wa gatatu hamwe n’umugabo we Alex Fine, yagaragaye mu Mujyi wa New York ku wa 7 Gicurasi 2025, aho bivugwa ko yagiye mu rubanza rwa Diddy ndetse akaba ari mu bazatanga ubuhamya bushinja.
Ventura azatanga ubuhamya bwe muri uru rubanza ku wa 12 Gicurasi 2025, aho byitezwe ko ashobora kuvuga byinshi kuri Diddy kuko babanye igihe kinini kigera ku myaka 11, bikavugwa ko yaba amubikiye amabanga menshi.
Bwa mbere Cassie yajyanye mu nkiko Diddy mu mpera z’umwaka wa 2023, aho yamushinjaga ko yamusambanyaga ku gahato, kumunywesha ibiyobyabwenge no kuba yarajyaga amukubita.
Ntibyatinze Diddy yahise amwishyura miliyoni 30$ asaba ko iki kirego cyasubikwa, Cassie yemera amafaranga.
Icyakoze nubwo Diddy yari yabanje kuvuga ko ibyo Cassie amushinja ari ibinyoma, yaje gutamazwa na CNN ubwo yashyiraga hanze amashusho agaragaza uyu muraperi ari gukubira Ventura.
Aya mashusho yafashwe mu 2016, muri hoteli bari bacumbitsemo i New York.
Abunganira Diddy basabye urukiko ko aya mashusho atakwifashishwa mu rubanza, bavuga ko CNN yayahinduye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!