Uyu musekirite witwa Emani Ellis yari yavuze ko uyu muraperi wo muri Amerika yamutemye umusaya akoresheje urwara rwa santimetero 7,5 ndetse akanamucira amacandwe hanze y’ibiro by’umuganga w’umubyaza mu 2018.
Cardi B icyo gihe yakoze ibi yari atwite inda y’amezi ane, ariko bitarajya hanze ndetse ni nacyo cyatumye uyu musekirite amufotora ashaka gushyira hanze amakuru ye.
Ubwo yari ari imbere y’urukiko Cardi B yavuze ko uyu musekirite yamukurikiye akamufata amashusho kuri telefone kandi ko bitari ngombwa kumuha umwanya cyangwa gutuma ashyira hanze ibijyanye n’ubuzima bwe bwite. Ellis, gusa we yavuze ko ibyabaye byamuteye “guhahamuka’’.
Inteko y’abacamanza yafashe isaha imwe gusa kugira ngo ikureho Cardi B ibirego byo gukubita, gukomeretsa no gutera nkana akababaro k’amarangamutima kimwe n’uburangare no gufunga mu buryo butemewe.
Cardi B aganira n’abanyamakuru nyuma y’iki cyemezo, yavuze ko akora cyane ashakira ineza abana be n’umuryango we, bityo abantu bashobora kumurega bamuziza ubusa bitapfa kubahira.
Uyu muraperi kandi yahamagariye abakunzi be kutabangamira Ellis wari wamureze, cyangwa umuryango we nyuma y’uko urubanza ruciwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!