00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B yatandukanye na Offset

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 11 December 2023 saa 06:11
Yasuwe :

Umuraperikazi Cardi B uri mu bagezweho mu muziki w’iki gihe yatandukanye n’umugabo we Offset.

Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Cardi B n’umugabo we Offset, uyu muraperikazi yatangaje ko bamaze gutandukana.

Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram mu buryo bw’imbonankubone, Cardi B yemeje iby’amakuru yo gutandukana arenzaho ko batakibana mu nzu imwe kandi ko agiye kwinjirana ingamba nshya mu 2024.

Yagize ati “Maze umwanya ndi njyenyine, gusa nari mfite ubwoba bwo kubibwira isi.”

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Money’ yarengejeho ko ‘Ndashaka gutangira 2024 meze nk’umuntu mushya kandi mfungutse.”

Yakomeje ati “Sinzi gusa mfite amatsiko y’ubuzima bushya, itangiriro rishya kandi yego ndishimye.”

Belcalis Marlenis Almánzar Cephus ukoresha amazina ya Cardi B mu muziki, avuga ko yatandukanye na Offset kubera kumuca inyuma.

Cardi B yemeje ko yatandukanye n’umugabo we, nyuma y’amasaha make Umuraperi Blueface atangaje amakuru y’uko umukunzi we Chrisean Eugenia Malone yaryamanye na Offset tariki 10 Ugushyingo 2023.

Ni inshuro nyinshi, Cardi B na Offset batandukanye, mu 2018 batandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.

Aba bombi bashyingiranwe mu 2017, kuri ubu bafitanye abana babiri barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itanu n’umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka ibiri. Aba bana biyongera ku bandi batatu uyu mugabo yabyaranye n’abagore babanje gukundana mbere yo kwinjiza Cardi B mu buzima bwe.

Cardi B yatandukanye n'umugabo we Offset babyaranye abana babiri
Cardi B yatandukanye na Offset bagiranye ibihe byiza mu rukundo kugeza banashakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages