Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko uyu muryango warezwe mu rukiko tariki 22 Ukuboza 2023, ushinjwa kwangiza no kutishyura inzu iherereye mu gace ka Beverly Hills muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki kirego, nyir’iyi nzu avuga ko Cardi B n’umugabo we bananiwe kwishyura ubukode, bakayivamo batavuze kandi bagasiga bayangije.
Uyu muryango ngo wangije intebe, amatapi, amarido, utubati ndetse ngo hari n’imyobo bacukuye mu bikuta biyigize.
Iki kirego kirishyuza ubukode ndetse n’ibihumbi 85$ yo gusana ibyangiritse ubwo bari bakiri muri iyi nzu bafatiyemo ibiruhuko by’ukwezi k’Ukwakira 2023.
Cardi B na Offset barezwe mu rukiko nyuma y’iminsi batandukanye, uyu mugore ashinja umugabo we kumuca inyuma ndetse no kumutererana aho rukomeye.
Uyu muryango usangiye abana babiri, si ubwa mbere wari utandukanye kuko mu 2018 wigeze gutandukana ndetse no mu 2020 biba uko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!