00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 29 April 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Umuraperikazi Belcalis Almanzar uzwi cyane nka Cardi B yahishuye ko ari mu rukundo rushya n’umugabo wamwihebeye, nyuma y’amezi icyenda yatse gatanya na Offset wari umugabo we.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ko impamvu atagikunze guhangana cyangwa no kwita ku bamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga, ari uko ahugiye mu rukundo n’umukunzi we mushya.

Cardi B yagize ati “Hashize ibyumweru byinshi nta kintu mvuga, murabizi iyo uri kumwe n’umugabo mwiza, ugushimisha mu buriri, ugukunda kuva ku mutwe kugera ku mano, ntakindi kintu witaho”.

Yakomeje ati “Ntabwo nitaye ku byo umuntu uwo ari we wese yamvugaho, nifitiye umugabo unkunda bya nyabyo”.

Uyu muraperikazi wavuze ko amaze iminsi ahugijwe n’umugabo mushya bari gukundana, yirinze gutangaza amazina ye.

Ibi byatije umurindi amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ari mu rukundo n’umukinnyi witwa Stefon Diggs, unaherutse kumukorera umunsi mukuru ku isabukuru y’amavuko ye.

Cardi B yemeje ko afite umukunzi mushya, mu gihe hashize amezi icyenda yatse gatanya umuraperi Kiari Cephus uzwi nka Offset bari bamaranye imyaka irindwi barushinze, bamaze no kubyarana abana batatu.

Cardi B yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’umugabo we
Hashize amezi icyenda Cardi B yatse gatanya Offset

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .