Intyoza mu gucuranga Piano, Sandrine Murengerantwali , Umunyarwandakazi w’imyaka 18 y’amavuko utuye muri Canada aratabariza abana b’Abanyarwanda batishoboye bavukanye ubumuga bw’imiyoboro y’amaraso bakeneye kubagwa.
Uyu mukobwa umaze kugaragaza ubuhanga bukomeye mu muziki cyane cyane mu gucuranga inanga ya kizungu, yagize iki gitekerezo cyo gushakira inkunga abana b’u Rwanda badafite ubushobozi bwo kwibagisha abitura ineza na we yagiriwe dore ko na we yavukanye iki kibazo.
Aritura ineza abana bafite ikibazo nk’icye
Ku myaka ine ye y’amavuko abaganga bavumbuye ko Sandrine Murengerantwali yavukanye ubumuga bw’imiyoboro yamaraso ikorana n’umutima,agira amahirwe abona ubufasha arabagwa arakira neza.
Amaze guca akenge, ababyeyi be bamusobanuriye iby’ubuzima bwe, cyane cyane amahirwe yagize mu kuvurwa kwe n’ukuntu hari abandi bana mu Rwanda bategereje abagiraneza kugirango bashobore kubagwa kuko bisaba ubushobozi budafitwe na buri Munyarwanda wese.
Uko yagendaga akura yakomeje gutekereza kuri ubwo burwayi ndetse akomeza kubaza ibibazo ababyeyi yifuza kumenya uko abandi bana baba badafite amahirwe nk’ayo yagize uko bavurwa, ababyeyi be bamusobanuriye ko abadafite ubushobozi babagwa nyuma yo kugobokwa n’
abagiraneza.
Ku myaka 18 yashinze umuryango wita kubana bavukanye ubu bumuga
Ibyo biganiro byaje kumuviramo igitekerezo cyo kwitangira abo bana bafite ikibazo nk’icyo yavukanye kugirango na bo bavurwe. Abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe , ubwo yari yujuje imyaka 18 yafunguye umuryango byemewe n’amategeko witwa rya Vivo Cuore Foundation (mu Gitaliyani) bishatse kuvuga ‘Umutima uzira umuze’.
Uwo muryango udaharanira inyungu uzafasha umwana wese w’Umunyarwanda uzaba afite ubwo bumuga bw’imiyoboro y’amaraso y’umutima mu gihe ababyeyi be badafite ubushozi bwo kumuvuza.
Akimara gufungura uyu muryango, Sandrine yagerageje kuwamamaza ku mbuga nkoranyabantu ku buryo umugambi yari yihaye wo gukusanya amadolari 5000$ yawurengeje.
Nk’umunyamuziki Sandrine arajwe ishinga no gukora ibitaramo bizamufasha kubona amafaranga byibura azavuza abana babiri ba mbere.
Uduhigo twa Sandrine
Ku myaka 18 gusa Sandrine akomatanyije kuba umwarimu w’umuziki , umunyeshuri muri kaminuza ya MCGILL no muri Marianopolis College, akaba n’umuyobozi wa VIVO Foundation .
Nk’umucuranzi ukomeye wa Piano, Sandrine yegukanye imidali myinshi mu marushanwa harimo imidali ibiri ya zahabu yavanye mu marushanwa ya Marcel Corneille Piano Competition.
Mu kurangiza amashuri ye yisumbuye, Sandrine yabaye umunyeshuri wa mbere watinyuste gukora igitaramo( récital) kuri Villa Maria, ishuri rimaze imyaka 156 yose ryigisha umuziki.
Kuri uyu wa Gatatu Sandrine azaba aritegura gukorera ikiganiro kuri Global TV asobanura ibya fondasiyo ye .
Igitaramo cya mbere cyo gushakira inkunga abana b’Abanyarwanda bakeneye kuvurwa uburwayi nk’ubwo yagize akivuka kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2015 muri Pollack hall, 555 sherbrooke oust.



















TANGA IGITEKEREZO