00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku bukwe bwa Jeff Bezos na Lauren Sanchez bwiswe ubw’umwaka

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 May 2025 saa 10:19
Yasuwe :

Umuherwe wa gatatu ku Isi, Jeff Bezos, agiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri, byari byitezwe ko azabushoramo amafaranga y’umurengera, ariko si ko bimeze kuko yiyemeje gukora ubukwe buhendutse.

Ubwukwe bw’umuherwe Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon hamwe na Lauren Sanchez wahoze ari umunyamakuru, bumaze igihe bwitezweho kuzarangwa n’udushya ndetse bwahawe izina ry’ubukwe bw’umwaka wa 2025.

Kugeza ubu buri gukomanga dore ko buzaba mu mpera za Kamena hagati y’itariki 24 na 26.

By’umwihariko, ku wa 15 Gicurasi 2025, Lauren Sanchez n’inshuti ze bakoze ibirori bisezera ku bukumi byabereye mu mujyi wa Paris, aho byitabiriwe n’abarimo umuhanzikazi Katy Perry hamwe n’umunyamideli Kim Kardashian.

Amakuru avuga ko mu gihe abantu bari biteze ko ubukwe bwa Bezos buzatwara amafaranga menshi ndetse bukanitabirwa cyane, ngo ibi bihabanye n’ibizaba kuko uyu muherwe yahisemo gukora ubukwe buciriritse ku kigero cye ndetse yanga no gutumira abantu benshi.

Abatumiwe muri ubu bukwe ni inshuti n’imiryango ya Bezos na Sanchez hamwe n’abandi bashyitsi b’imena gusa batarenze abantu 200.

Mu bashyitsi b’imena batumiwe muri ubu bukwe harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump hamwe n’umukobwa we Ivanka Trump, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Orlando Bloom, Kim Kardashian na Nyina Kris Jenner n’abandi.

Ni mu gihe bivugwa ko abahanzi bazaririmba muri ubu bukwe ari abakomeye banatwaye ibihembo bya ‘Grammy Awards’, barimo Elton John hamwe na Lady Gaga usanzwe ari inshuti ya hafi ya Lauren Sanchez.

Ubu bukwe buzabera muri Venice mu Butaliyani ku kirwa cya Venetian.

Ku bijyanye n’ibikorwa byo gutegura ubukwe birimo gukorwa n’ikigo cy’ubukerarugendo cya Lanza & Baucina, gikorera i Londres.

Nubwo ingano y’amafaranga azashyirwa muri ubu bukwe Itazwi neza, amakuru avuga ko Bezos yahisemo gukora ubukwe butarengeje miliyoni 11$.

Ibinyamakuru birimo Hollywood Reporter byo byatangaje ko ubu bukwe buzatwara miliyoni 9.5$. Aya mafaranga ngo ni make cyane ugereranijwe n’uko byari byitezwe ko buzatwara amafaranga ari hejuru yayo.

Jeff Bezos agiye kurushinga na Lauren Sanchez nyuma y’imyaka irindwi bakundana, ndetse iyi ni inshuro ya kabiri agiye gushaka umugore nyuma yo gutandukana na MacKenzie Scott mu 2019.

Ubukwe bw’umuherwe Jeff Bezos na Lauren Sanchez buzatwara amafaranga make ugereranyije n'ayari yitezwe
Ubukwe buzabera ku kirwa cyo mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .