00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byemejwe ko Shensea na Mavado bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 December 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Shensea na Mavado bazataramira i Kigali ku wa 3 Mutarama 2026 nyuma y’iminsi mike ishize bihwihwiswa.

Byari byavuzwe ko Shensea na Mavado bagombaga gutaramira i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2025, gusa biza kurangira byimuriwe ku 3 Mutarama 2026.

Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shensea, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’Isi.

Yavutse tariki 1 Ukwakira 1996. Kugeza ubu amaze guhatanira ibihembo bibiri bya Grammy Awards, mu 2021 no mu 2023.

Uyu mugore afite umubyeyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyafurika ariko w’umunya-Jamaica mu gihe se umubyara we ari Umunya-Koreya.

Shensea yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.

David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado ni umwe mu bazamuwe na DJ Khaled binyuze muri ‘We the best music group’ mbere yo kunyura muri Cash Money na Republic Records.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yakoraga indirimbo ‘Give it all to me’ yahuriyemo na Nick Minaj n’izindi zirimo Father God, Not Perfect, n’izindi zirimo Progress.

Byemejwe ko Shensea na Mavado bagiye gutaramira i Kigali
Shensea ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages