The People yatangaje ko uyu muhanzi yavuze ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yari amerewe nabi n’uburwayi buzwi nka ‘Bipolar disorder’ asanganywe.
‘Bipolar disorder’ ni uburwayi butera umuntu ubufite kugira umunabi ukabije n’uruhurirane rw’ibibazo byo mu mutwe, ihuzagurika mu mitekerereze n’umunaniro ukabije umubuza amahwemo ntabashe gusinzira.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Kanye West yari amaze igihe amerewe neza ariko ubu akaba yarongeye gufatwa n’ubu burwayi.
Abantu ba hafi b’uyu mugabo bavuze ko umuryango we uhangayitse cyane. Umwe ati “Kim arahangayitse ndetse n’umuryango wose ni uko kuko imico ya Kanye West muri iki gihe ntisanzwe. Kim Kardashian ahangayikiye umugabo we. Ubu burwayi buraza nyuma Kanye West akongera kumera neza. Kim yizeye ko n’ubu bizamera neza.”
Kanye West ku wa 4 Nyakanga nibwo yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabo afite ishyaka rishya yise ‘Birthday Party’, aherutse kubwira Forbes ko iri shyaka yaryise gutya kubera ko niriramuka ritsinze mu matora ya Amerika ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, iki kihugu kizaba cyongeye kuvuka.



















TANGA IGITEKEREZO