00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byajemo n’amarozi! Inzangano muri ‘Showbizz’ zikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 September 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Ibintu byashyushye! Buri munota umuntu arahumbya agasanga hahiye wa mugani w’ab’iki gihe. Ubu buri wese ari guhoza ijisho ku mbuga nkoranyambaga ngo hatagira akantu kamucika na gato.

Ni nyuma yaho muri iyi minsi inkundura ikomeje aho umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago, ashinja abantu batandukanye muri ‘showbizz’ nyarwanda kumugambanira kugeza aho bamwe bishyuye abantu ngo ntibazakorane ibiganiro; abandi bakagambirira imigambi mibisha irimo kumutega abakobwa no gushaka kumwivugana.

Ni ibintu uyu musore aheruka gutangaza ku mugaragaro ndetse atangira intambara ikomeye, avuga ko yamaze igihe kinini acecetse ariko aho kugira ngo abamwanga bacogore bagakomeza gukaza umurego uko bwije n’uko bukeye, bamuziza iterambere rye.

Nyamara uretse ko yatinyutse kubivuga ntabwo ari iby’ubu ahubwo bimaze igihe kinini ndetse hari abavugwa ko bahasize ubuzima mu myaka yashize, kandi bazize bagenzi babo bo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Hari umwe mu bakina filime wemeza ko yamaze igihe kinini yararozwe

Hari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda mu myaka yashize wavuze ko yarozwe na bagenzi ku buryo yahoranaga impumuro mbi. IGIHE ifite amakuru y’uko uyu muntu yamaze igihe kinini akinana na bagenzi be nta kibazo afite ariko mu gihe yari atangiye kumenyekana aza kurogwa.

Umwe mu bakinanaga nawe, ati “yarozwe mu gihe yari atangiye kuba icyamamare, wumvaga ameze nk’unuka imisuzi, ariko na none ukumva si yo ari ibintu bivangavanze.”

Ngo akenshi uyu mukinnyi wa filime, yagiye yihanganirwa cyane ko yari amaze kugira amafaranga ndetse afite na filime zimwe yatangiye gukinishamo abantu, bamwe bakaza gukinana nawe ariko bisaba gufunga umwuka kubera ubu burwayi.

Ubu burwayi yabumaranye igihe mu minsi yashize aza kurangirwa umuvuzi n’umwe mu nshuti ze, ku bw’amahirwe aza gukira ubu ameze neza.

Ubugambanyi

Hari ubuhamya bwa benshi bavuga ko bagiye bategwa abakobwa mu gihe kimwe cyangwa ikindi, abandi bakagambanirwa ngo indirimbo zabo zidakinwa ku maradiyo, bamwe bagafungisha abandi n’ibindi bitandukanye birimo no gushaka kwicana cyangwa kwicana.

Mu magambo Yago aheruka kuvuga, yavuze ko hari agatsiko k’abashatse kumugirira nabi, bamwangiriza izina. Ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka ariko nta wanyumvise n’umwe."

Aheruka kuvuga ko hari umusore bigeze gutuma umusatsi we aza kumuvumbura atagera ku mugambi we.

Ubugambanyi si ubw’iki gihe. Ni inkuru zatangiye kuva mu myaka ya 2009 ndetse biza gukaza umurego mu 2013 mu gihe cya Primus Guma Guma Super Star.

Abahanzi bavuzwe icyo gihe barimo Riderman byavugwaga ko yaba yararozwe ari muri iri rushanwa ryabicaga bigacika mu Rwanda yaje no gutwara muri uwo mwaka.

Si we gusa, na Oda Paccy mu 2015 yigeze kuvugwa ko yarozwe n’umuhanzi mugenzi we abyimba amaguru, anarwara umutwe.

Mu 2022, Kinyoni wari umuvandimwe wa Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja muziki akaba nyiri Country Records na Country FM; yitabye Imana bivugwa ko yarozwe n’abantu bakoranaga bya hafi.

Ubwo yatabarukaga Noopja yanditse ubutumwa burebure agaragaza ko uyu musore yishwe arozwe ndetse n’ubwo nta muntu yavuze izina, yavuze ko yishwe arozwe.

Ati “Byose byatangiye nizera abantu ntazi iyo baturutse, nabo bampemba gutegura kunyicira ubuzima babanje kwica umuvandimwe nizeraga kurusha abandi mu ikipe […]. Ikipe yose yagambanye kugeza ubwo muroga umuvandimwe wanjye Kinyoni kugeza apfuye Imana izabahe umugisha kuko niyo iwutanga.’’

Abantu basigaye bishishanya

Ibintu bimaze gufata indi ntera, abantu basigaye bishishanya mu myidagaduro mu buryo bukomeye. Usanga benshi basangira basekera ku mutsi w’iryinyo. Ikizabikubwira ni uko bose iyo umwe ahagurutse ahagurukana icyo yanywaga cyangwa yaryaga cyangwa agahaguruka bishize yagaruka akaka ibindi.

Ni ibintu bimaze igihe kinini cyane ko bamwe bamaze kumenya benshi bagiye barogerwa mu byo kunywa, ndetse bamwe gukira bikabasaba imyaka. Hari n’ababonye inzangano zageze aho kurogana bahitamo gukuramo akabo mu myidagaduro bashaka ibindi bakora n’ubwo bagiye bagenda bucece.

Buri muhanzi, umunyamakuru cyangwa undi ukomeye mu myidagaduro afite ubuhamya bw’abantu yagiye amenya ko bashaka kumwica babinyujije mu burozi akabirinda.

Benshi ubu, usanga n’iyo bageze aho bagenzi babo bari, bigengesera kuko hari n’abatinya gusuhuzanya bakajya mu kabari cyangwa ahandi hataraniye bagenzi babo bagakwepa kugeza igihe batashye.

Hari abemera ko barozwe bagakira ku bwa Nyagasani

Benshi bahisemo kwicecekera kubera kudashaka kwiteranya, ariko hari abahanzi bamwe n’abandi bazwi mu myidagaduro bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye barogwa bakarwara ariko ku bw’amahirwe n’umunsi wabo utaragera bikarangira barusimbutse.

Muri aba harimo K John. Yavuze ko yigeze kurogwa n’abantu atashatse gutangaza amazina ndetse byageze aho yifuza kwiyahura bitewe n’urwango yagiriwe.

Ati “Njye narogewe muri iyi showbiz uzabaze Young Grace arabizi, Patycope arabizi, barabizi ko narozwe kubera ibintu nk’ibi by’amashyari, umubyeyi wa Jay Luv wo muri The Same ni we wamvuye.”

Hari abandi bagiye bumvikana barimo Mani Martin, wumvikanye avuga ko yigeze guhabwa ururabo ari ku rubyiniro ariko bikaza kumubera ibibazo kuko yaje gusanga rurimo amarozi.

Mu 2021 Producer Niz Beats, yahishuye ko yari akirutse uburozi yavugaga ko akeka ko yahawe ubwo yari ari gukora indirimbo.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko yarwaye bikomeye yajya kwa muganga bakamubwira ko yarozwe. Ati “Nararwaye bikomeye [...] nagiye kwa muganga nsanga ari uburozi bundimo.”

Bizarangira gute?

MC Nario uri mu basore bamaze kubaka izina mu gushyushya ibirori mu Rwanda, aheruka kwandika kuri Instagram asaba inzego zitandukanye kuba zahaguruka amazi atararenga inkombe.

Ati “Umva iyi ‘Showbizz’ aho bigeze nagizemo ikikango njyewe rwose. Iki ni ikintu gikabije mfite impungenge z’igisekuru kizaza nihatagira igikorwa. Polisi y’u Rwanda na RIB n’ukuri mwinjire muri iki kibazo turabasabye. Icyo nzi ni uko ibintu birenze uko tubireba n’uko turi kubitekereza. Ibintu birimo kurogana no kugambanirana aha?”

Uyu musore yakomeje asaba Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kugira icyo ikora.

Hari amakuru IGIHE yabonye avuga ko mu minsi iri imbere hateganywa inama izahuza abahanzi, abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yo kwiga ku bibazo bimaze iminsi birimo no kubishakira umuti; birimo n’ibi twavuze haruguru.

Kinyoni uri inyuma, mu 2022 yitabye Imana bikekwa ko yazize amarozi
Noopja yashegeshwe n'urupfu rwa murumuna we kugeza ubwo yavugaga ko yishwe arozwe n'abantu atatangaje
Noopja mu 2022 yavuze ko murumuna we yishwe arozwe abantu baryumaho
K John aheruka kuvuga ko yarusimbutse ubwo yarogwaga
Producer Niz Beats yigeze kurogerwa muri studio ku bw'amahirwe arakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .