00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byabatwaye iminsi itatu: Twasuye Bigwi Johnson wubatse urubyiniro rwa Rema muri BK Arena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 September 2026 saa 10:00
Yasuwe :

Niba waritabiriye igitaramo cyaherekeje ibirori byo #KwitaIzina21 cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, kikaba cyaratumiwemo Rema, byanze bikunze uburyo urubyiniro rw’uyu muhanzi rwari rwateguwe ni kimwe mu byagutunguye.

Si ugutungurwa gusa, kuko benshi batashye bibaza uko rwari rwubatse, niba Rema yarukuye iwabo cyangwa niba rwaba rwarubakiwe mu Rwanda.

Byari akazi kataborohereye. Amanywa n’amajoro atatu ni yo byasabye kugira ngo Bigwi Johnson n’itsinda yari ayoboye mu kubaka urubyiniro rwa Rema babashe kururangiza.

Ni urubyiniro rwubakiwe i Kigali, ahari icyicaro cya ‘Temaco Builders’, akaba ari na ho Bigwi yiyambaje kugira ngo bafatanye kubaka uru rubyiniro rwavugishije abatari bake nubwo nawe asanganywe sosiyete ye y’ubwubatsi yitwa ’Futuristic Design Group’ (FDG Africa) ahamya ko ubufatanye bwabo aribwo bwatumye babasha kubona umusaruro nk’uwo abantu babonye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bigwi, usanzwe ari umuhanga mu bwubatsi, yavuze ko bahawe ikiraka cyo kubaka urubyiniro ndetse n’inkingi Rema yinjiriyeho mu gitaramo, ariko inyamaswa zari kuri urwo rubyiniro zo bazizaniye.

Ati “Baduhaye akazi ko kubaka inkingi n’urubyiniro gusa. Inkingi twazubatse muri ‘fiber glass’ kugira ngo zibe zoroshye, haba mu kuzitwara ndetse no kuzitera muri BK Arena.”

Bigwi yavuze ko bahawe akazi ko kubaka izi nkingi mu minsi itatu gusa, bituma bakora ubutaruhuka kugira ngo umunsi w’igitaramo uzagere bamaze kuzuza inshingano bahawe.

Ku munsi nyirizina w’igitaramo, uru rubyiniro rwari rumaze kubakwa, bahita bajya kurutera muri BK Arena mbere y’uko abakunzi b’umuziki batangira kurubona Rema arwinjiriraho.

Ku rundi ruhande, Bigwi ahamya ko kubaka uru rubyiniro ari ubundi bunararibonye we n’ikipe yari ayoboye bungutse, kuko atari akazi bari basanzwe bakora. Yemeza ko byamusigiye isomo ry’uko abantu bakwiye guhora bihugura.

Ati “Aka ni akazi gasaba ko umuntu ahora yihugura, akamenya ibikoresho bigezweho muri icyo gihe. Ibyo byagufasha gukemura ikibazo nk’iki mu gihe cyaba kivutse.”

Ni urubyiniro Rema yise ‘Remaland’, aruha iyi nyito kuko arufata nk’ubutaka bwe. Bityo, za nkingi zubatse mu buryo bwibutsa uko Abanyaroma cyangwa Abagereki bubakaga mu myaka yo hambere, ahingukiraho akazifata nk’amarembo yinjira kuri ubwo butaka, akabona kubwinjizaho abitabiriye igitaramo cye bagataramana.

Uretse izi nkingi n’urubyiniro byubakiwe mu Rwanda, inyoni imeze nk’agacurama n’inyamaswa imeze nk’igisamagwe byari byaruteguweho, byo Rema yarabyizaniye ntabwo biri mu byakorewe mu Rwanda.

Ubwo abakozi bubatse urubyiniro bari barimbanyije imirimo yabo
Inkingi zo ku rubyiniro rwa Rema zubatswe mu buryo bwa gihanga
Kubaka izi nkingi byasabaga akazi gakomeye
Johnson Bigwi niwe wubatse urubyiniro rwa Rema i Kigali, aha yaganiraga n'Umunyamakuru wa IGIHE
Ibikorwa byo kubaka ibyishishijwe ku rubyiniro rwa Rema i Kigali byatwaye iminsi itatu
Bigwi ahamya ko kubaka uru rubyiniro ari ubundi bunararibonye we n’ikipe yari ayoboye bungutse, kuko atari akazi bari basanzwe bakora
Urubyiniro rwa Rema rwari rutandukanye n'uko abandi bahanzi baseruka mu bitaramo
Ni inkingi Rema yifashishije ku rubyiniro
Ni uku uru rubyiniro rwagaragaraga imbere y'abakunzi ba Rema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages