Kuva mu mpera z’icyumweru turangije, Bwiza ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, aho yerekeje muri gahunda z’ibiruhuko yakomereje mu bihugu nk’u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa.
Bwiza yatangiye ibiruhuko nyuma y’urugendo rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival yari asoje ndetse anamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Best friend’ yakoranye na The Ben.
Mu kiganiro na IGIHE, Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music abereye umuyobozi, yahamije ko bahaye umwanya uyu mukobwa ajya mu biruhuko nyuma yo kubona akazi kenshi yakoze muri uyu mwaka ataruhuka.
Ati “Kuva umwaka watangira yari mu kazi, muribuka ko yakoze ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ataruhuka, yabivuyemo twinjira muri ’MTN Iwacu Muzika Festival’ rero yari akeneye akaruhuko rwose.”
Uyu musore yavuze ko bahisemo guha Bwiza umwanya wo kuruhuka mbere y’uko binjira mu mwaka mushya wa 2025 bateganya gusohoramo album ye ya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!